Perezida Trump asanga guha abarimu imbunda byabungabunga umutekano ku mashuri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Gashyantare 2018 saa 08:40
Yasuwe :
0 0

Perezida Donald Trump, asanga guha abarimu n’abakozi b’ishuri imbunda byakongera umutekano ku mashuri bigatuma n’igihe bagabweho ibitero babasha kwirwanaho.

Yabitangaje ejo ku wa Gatatu muri White House nyuma yo kumva amagambo ateye agahinda y’abanyeshuri n’ababyeyi basabaga ko umutekano ku mashuri wabungabungwa cyane, nyuma y’igitero cyagabwe ku ishuri muri Florida.

Nkuko CNN yabyanditse, Trump yavuze ko nibura 20% by’abarimu bahabwa imbunda kugira ngo babashe guhagarika abashaka kubagabaho ibitero by’iterabwoba.

Yagize ati “Uramutse ufite abarimu bafite ubumenyi ku gukoresha imbunda, bashobora kwitabara vuba igihe batewe.”

Yakomeje avuga ko zahabwa abazi kuzikoresha gusa ndetse umwarimu akaba yemeye no kuba yayigendana. Avuga ko abazazihabwa bazajya batozwa bidasanzwe.

Bamwe mu babyeyi bashyigikiye igitekerezo cya Trump abandi bavuga ko icy’ingenzi atari uguha abarimu imbunda zo guhangana n’ibitero ahubwo ari icya ngombwa ari ukubikumira.

Uwitwa Andrew Pollack, waburiye umukobwa we w’imyaka 17 mu gitero cya Florida cyagabwe mu cyumweru gishize, yavuze ko Leta zunze Ubumwe za Amerika zananiwe kwita ku bana bazo kuko iyo bikorwa ibyabaye byari kwirindwa.

Yabajije ukuntu Amerika yashobora kurinda ibibuga by’indege, ibitaramo, ambasade ndetse n’ibyuma bifasha abantu kuzamuka ‘Elevator’ zo kuri Minisiteri y’uburezi ariko ikananirwa kurinda amashuri yayo.

Abantu 17 bishwe barashwe ku wa 14 Gashyantare mu ishuri ryo muri Leta ya Florida.

Perezida Donald Trump asanga guha abarimu n’abakozi b’ishuri imbunda byakongera umutekano ku mashuri bigatuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza