00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Rodrigo Duterte yatangaje ko agiye kuva muri politiki

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ukwakira 2021 saa 02:44
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Philippine, Rodrigo Duterte, yatangaje kuri uyu wa Gatandatu ko agiye kuva muri politiki, amakuru yatunguranye ndetse yatumye hari abamukemanga ko ashaka guharurira inzira umukobwa we ngo azabe ari we umusimbura.

Ati “Mu bigaragara Abanya-Philippine babona ko ntabikwiriye ndetse byaba ari ukutubahiriza itegeko nshinga ndamutse ngarutse nka visi perezida.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi ntangaje ko ngiye kuva muri politiki."

Duterte, yagiye ku butegetsi mu 2016; byari biteganyijwe ko aziyamamaza ku mwanya wa Visi Perezida mu matora ateganyijwe mu 2022.

Itegeko nshinga ntirimwemerera kongera kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida kuko rigena ko umukuru w’igihugu ategeka manda imwe y’imyaka itandatu.

Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko Duterte ashobora gutungurana maze umukobwa we, Sara Duterte-Carpio, akaba ari we umusimbura.

Ni mu gihe ariko Duterte-Carpio, wasimbuye se ku mwanya w’ubuyobozi bw’Umujyi wa Davao, mu kwezi gushize yavuze ko adateganya kwiyamamaza kuko we na se bemeranyijwe ko umwe muri bo ari we uzabikora mu 2022.

Ibi bivuze ko kutiyamamaza kwa Duterte byaba ari uguharurira inzira umukobwa we.

Ubwoba bwo gukurikiranwa na ICC

Uyu mugabo byakunze kuvugwa ko atagekesha igitugu mu kwezi kwa munani yari yavuze ko azahatanira umwanya wa Visi Perezida, ibyo abasesenguzi banenze bavuga ko kwaba ari ugutinya gukurikiranwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha,ICC mu gihe yaba arekuye ubutegetsi.

Abakandida bazahatana mu matora y’umwaka utaha bari bafite umunsi ntarengwa wo kwiyandikisha kuri uyu wa Gatanu ariko gukuramo kandidatire cyangwa gusimbuza byemewe kugeza ku ya 15 Ugushyingo.

Hari abavuga ko impinduka zishobora kuba giturumbuka ku munota wa nyuma nk’uko byagenze mu 2016 ubwo Duterte yiyamamazaga bikarangira atsinze n’amajwi menshi.

Umukobwa wa Duterte aramutse amusimbuye yamukingira ikibaba imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku byaha yakoze mu rugamba rwo ‘kurwanya’ ibiyobyabwenge aho imiryango irengera uburenganzira bwa muntu ivuga ko yambuye ubuzima abantu ibihumbi.

Perezida wa Philippine, Rodrigo Duterte, yatangaje kuri uyu wa Gatandatu ko agiye kuva muri politiki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .