00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Revlin wa Israel yasabye Lapid gushyiraho Guverinoma nshya nyuma y’uko binaniye Netanyahu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Gicurasi 2021 saa 04:03
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Israel, Reuven Rivlin, yasabye Yair Lapid utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu, gushyiraho Guverinoma igomba kuyobora Israel nyuma y’uko iminsi 28 yari yarahawe Netanyahu kugira ngo abe yarangije ako kazi imushiranye nta Guverinoma ashyizeho.

Yair Lapid ayoboye ishyaka rya Yesh Atid ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Netanyahu, rikaba ryari riherutse gutsindira imyanya 17 mu matora aherutse kuba muri icyo gihugu muri Werurwe, gusa icyo gihe ryatsinzwe n’ishyaka rya Likud rya Netanyahu rifite abadepite 30 mu Nteko Ishinga Amategeko.

Lapid afite iminsi 28 yo kuba yashyizeho Guverinoma, byamunanira, nk’uko binakekwa, Inteko Ishinga Amategeko ikazitoramo undi uzakora izo nshingano, byakomeza kwanga Israel igasubira mu matora y’abadepite ya gatanu mu myaka ibiri gusa.

Amahirwe yonyine Lapid afite yatuma ashyiraho Guverinoma ni ukwifatanya n’abandi batavuga rumwe na Netanyahu barimo Naftali Bennett. Baramutse bafatanyije, byitezwe ko Netanyahu yarekura ubuyobozi bwa Israel, akava ku buyobozi amazeho imyaka 12.

Byitezwe ko aba bagabo bazajya ibihe, Bennett akazabanza kuyobora Guverinoma mu gihe cy’imyaka ibiri ubundi Lapid akazakurikiraho, na we akaba Minisitiri w’Intebe akayobora indi myaka ibiri.

Lapid w’imyaka 57 yavuze ko azashyiraho Guverinoma ihuriweho n’impande zose, gusa ahakana kuzashyiramo Netanyahu uri kuregwa ibyaha bya ruswa, “Kuko atakiri umuntu wo kwizerwa n’abaturage ba Israel”.

Netanyahu yavuze ko Leta izashyirwaho na Lapid “Itazatanga umusaruro witezwe”, yongeraho ko agiye kugirana ibiganiro n’andi mashyaka kugira ngo “Bubake ubumwe buzafasha igihugu gukomeza gutera imbere”.

Netanyahu w’imyaka 71 ni we umaze kuyobora Israel igihe kirekire kuko yatangiye mu mwaka wa 2009.

Yair Lapid yahawe ububasha na Perezida Reuven Rivlin wa Israel bwo gushyiraho Guverinoma mu minsi 28, nyuma y'uko binaniye Minisitiri w'Intebe, Benjamin Netanyahu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .