Perezida Putin mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Bushinwa

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 8 Kamena 2018 saa 01:45
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kuri uyu wa Gatanu yageze mu Bushinwa, aho ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere umubano wabyo wihariye.

Putin yaherukaga muri iki gihugu muri Nzeri 2017 ubwo yari yitabiriye inama ngarukamwaka ihuza abayobozi ba Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo (BRICS) yabereye mu gace ka Xiamen.

Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya (TASS) byatangaje ko uruzinduko rwa Putin ruza guhera i Beijing, aho azava yerekeza Qingdao mu nama ya ‘Shanghai Cooperation Organization’.

Uyu mugabo ugiye kugenderera iki gihugu inshuro eshatu mu mwaka urengaho gato, amaze igihe agaragaza uburyo ashyigikiye mugenzi we Xi Jinping, mu kiganiro aherutse guha CCTV; Putin yavuze ko uburyo babanye bitigeze biba hagati ye n’undi mu perezida.

Yagize ati “ Perezida Xi ni we mukuru wifatanyije nanjye mu kwizihiza isabukuru yanjye […] Twanyweye Vodka ndetse tunarya sosiso (Sausage).”

Biteganyijwe ko aba bayobozi b’ibihugu by’ibihangange ku isi baza kuganira ku mubano wabo, birebera umukino wa Hockey uza guhuza amakipe y’abakiri bato.

Kuri uyu wa Gatandatu, Putin na Xi nibwo bazitabira iriya nama izanagaragaramo abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi n’uwa Pakistan, Shahidi Abbasi.

Mu bizaganirwaho harimo ibibazo bigaragara mu karere ibi bihugu biherereyemo birimo iterabwoba ndetse bashobora no kuvuga ku kibazo cya Koreya ya Ruguru mu gihe habura iminsi ine gusa ngo Perezida Kim Jong un ahure na Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin yakiriwe mu cyubahiro na mugenzi we w'u Bushinwa, Xi Jinping,

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza