Perezida Paul Biya yasubiye igitaraganya muri Cameroun ahunga imyigaragambyo i Genève

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Nyakanga 2019 saa 10:46
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Cameroun, Paul Biya kuri uyu wa Gatanu yasubiye mu gihugu cye igitaraganya nyuma y’uko abatavuga rumwe na we bari bateguye imyigaragambyo ikaze kuri hoteli yari acumbitsemo mu Busuwisi.

Biya ukunze kumara igihe kinini mu biruhuko mu Busuwisi, yari amaze iminsi muri icyo gihugu mu ruzinduko rwihariye.

Biya yari amaze iminsi igera ku icumi acumbitse muri hoteli Intercontinental iri Genève. Nubwo ari hoteli yari akunze gucumbikamo igihe ari mu biruhuko kuri iyi nshuro ntibyamuhiriye cyane kuko abatavuga rumwe n’ubutegetsi baje kubimenya, bagatangira kuhigaragambiriza.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, abarinzi ba Perezida Biya bakubise umunyamakuru wo mu Busuwisi wari waje gukurikirana iyo myigaragambyo, abajyana mu rukiko bakatirwa ibihano bisubitse.

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu haba indi myigaragambyo ikomeye imbere ya hoteli acumbitsemo, basaba ubuyobozi bw’u Busuwisi kumwirukana ku butaka bwabo.

Abigaragambya bavuga ko Biya ari umunyagitugu umaze imyaka 37 ayoboye Cameroun kandi wananiwe guhosha ibibazo biri mu gihugu, aho igice cy’abakoresha ururimi rw’Icyongereza gishaka ubwigenge.

Abigaragambya kandi bashinja Biya gusesagura umutungo wa Leta ahora mu ngendo zidashira mu mahanga.

Umwe mu miryango itegamiye kuri Leta urwanya ruswa wakoze isesengura, usanga mu myaka Biya amaze ku butegetsi, imyaka irenga ine yayimaze mu ngendo hanze y’igihugu. Igihe kinini muri iyo myaka ine ni icyo yamaze muri hoteli Intercontinental i Genève.

Uwo muryango uvuga ko ijoro rimwe, Biya n’abamuherekeje bakoresha ibihumbi 40 by’amadolari muri hoteli Intercontinental.

Umudepite wo mu Busuwisi, Sylvain Thévoz yari yatangije ubusabe bwo kwirukana Biya muri icyo gihugu. Ubwo busabe Biya yasubiye mu gihugu cye bumaze gusinywaho n’abasaga 11 000.

Sylvain Thévoz yavuze ko u Busuwisi bukwiriye guhagarika umuco wo guha rugari abanyagitugu b’abanyafurika.

Kuwa Gatandatu ushize, abatavuga rumwe na Leta ya Biya bakoze imyigaragambyo ikomeye kuri hoteli Biya yari acumbitsemo ariko bahangana na Polisi y’u Busuwisi yabasutsemo ibyuka biryana mu maso.

Umuvugizi w’abateguye imyigaragambyo, Hilaire Zoyem Djoumessi yatangarije ikinyamakuru Le Temps ko Biya niyongera kugaruka mu Busuwisi batazamwihanganira.

Bamusabye kuva ku butegetsi no kurekura abatavuga rumwe na Leta bari muri gereza bazira impamvu za politiki.

Biya yari amaze iminsi igera ku icumi acumbitse muri hoteli Intercontinental iri Genève

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza