00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida mushya wa Iran yavuze ko nta gahunda afite yo guhura na Joe Biden

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 21 Kamena 2021 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Perezida mushya wa Iran, Ebrahim Raisi, yatangaje ko atazobonana na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, nk’uko byari byitezwe kugira ngo baganire ku kuba Amerika yasubira mu masezerano y’intwaro za kirimbuzi.

Perezida Raisi kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, yabwiye itangazamakuru ko nta biganiro yiteguye kugirana n’uwo ariwe wese ku bijyanye n’umugambi w’igihugu cye wo gucura intwaro za kirimbuzi ‘ballistic missiles’ ndetse n’uburyo igihugu cye gifasha abarwanyi bo mu karere giherereyemo.

Uyu mugabo w’imyaka 60 kandi yavuze ko Amerika itegetswe gukuraho ibihano byo mu rwego rw’ubukungu yafatiye igihugu cye cya Iran.

Yagize ati “Icyifuzo cyanjye gikomeye kuri guverinoma ya Amerika ni uko basubira mu masezerano mu buryo bwihuse, mu kubikora bizagaragaza ubunyangamugayo bwabo.”

Perezida Raisi yahaye ikaze ibihugu byifuza gukorana nawe, ibyifuza ibiganiro ariko ashimangira ko politiki y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran itazemera kubuzwa gucura intwaro za kirimbuzi.

Iran imaze igihe iri mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’uko mu 2018, Donald Trump wayoboraga Amerika avanye igihugu cye mu masezerano yo mu 2015, bityo bituma Amerika iyishyiriraho ibihano Iran.

Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, yagiranye ikiganiro cye cya mbere n'abanyamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .