Perezida Macron yikomye mugenzi we wa Brésil wamusebereje umugore

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kanama 2019 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yavuze ko abagore bo muri Brésil bagomba kuba bakojejwe isoni ba Perezida wabo Jair Bolsonaro, nyuma yo kwibasira umugore we Brigitte Macron yifashishije kuri Facebook.

Aba bayobozi bamaze iminsi baterana amagambo, aho Macron yanenze Bolsonaro kubera inkongi zikomeje kwibasira ishyamba rya Amazon no kuba yaramubeshye kuri gahunda ze zigamije gukumira ihindagurika ry’ibihe.

Bolsonaro yamusubije ku Cyumweru yifashishije Facebook, anyuze ku butumwa bw’umwe mu nshuti ze wanditse amagambo agereranya umugore wa Bolsonaro witwa Michelle w’imyaka 37 na Brigitte wa Macron ufite imyaka 66, ashyiraho n’ifoto ya bombi.

Uwo muntu yongeyeho ati “Noneho mwumvise impamvu Macron arimo gutoteza Bolsonaro?”

Bolsonaro na we yaje gutanga igitekerezo kuri ubwo butumwa ariko cyanenzwe na benshi, ati “Wikoza isoni uwo mugabo hahahahah.”

Ubwo yabazwaga n’abanyamakuru kuri iyo mvugo mu nama ya G7 yaberaga i Biarritz, Macron yavuze ko igisubizo cya Bolsonaro cyasuzuguje cyane umugore we.

Ati “Birababaje, birababaje mbere na mbere kuri we no ku banya-Brésil. Abagore bo muri Brésil bashobora kuba batewe ipfunwe na perezida wabo.”

Yavuze ko mu cyubahiro afitiye abaturage ba Brésil, yizera ko mu gihe gito kiri imbere bazaba bafte perezida ushobora gukora inshingano ze.

Kuri uyu wa Mbere kandi Bolsonaro yamaganye igitekerezo cya Macron cyo kurema ihuriro mpuzamahanga rigamije kurengera Amazon, avuga ko byagira Brésil nk’igihugu gikolonijwe.

Abanya- Brésil ntibishimye ubwo nyuma mu gihe inama ya G7 yabaga, Macron yashyiraga kuri Twitter ifoto ya Amazon irimo gushya, akandikaho ati “Inzu yacu irimo gushya.”

Muri Nyakanga Bolsonaro yasubitse inama na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian, ahubwo ajya kwiyogoshesha.

Kuva yajya ku butegetsi muri Mutarama, Bolsonaro yagenze gake mu gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kurengera agace ka Amazon, kugarijwe n’ibikorwa birimo gutema amashyamba n’ibindi bikorwa bya muntu.

Perezida Macron yarakajwe n'amagambo yavuzwe ku mugore we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza