00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Macron na Boris Johnson bateranye amagambo karahava

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Kamena 2021 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, bateranye amagambo bapfa ko uyu mugabo uyobora u Bufaransa yavuze ko Ireland y’Amajyaruguru atari igice kigize Ubwami bw’u Bwongereza.

Uku guterana amagambo kwabaye ku wa 13 Kamena 2021, ubwo hateranaga inama y’ibihugu birindwi bikize ku Isi.

Iki kibazo cyatangiye ubwo u Bwongereza bwafataga umwanzuro wo kwikura mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ariko Irland ifatwa nka kimwe mu bihugu bigize u Bwami bw’u Bwongereza igasigara igendera ku mategeko y’ubucuruzi agenga uyu muryango.

Ibi byatumye ubuhahirane hagati y’u Bwongereza na Ireland y’Amajyaruguru buzamo ibibazo bitandukanye n’uko byari bimeze mbere. Kugeza ubu hagati y’ibihugu byombi hashyizweho igisa n’umupaka wo mu nyanja ku buryo ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi bicibwa imisoro y’inyongera.

Ubwo inama y’ibihugu birindwi bikize ku Isi yateraniraga mu Bwongereza mu mpera z’icyumweru gishize Boris Johnson yavuze ko ibiri kuba ku Bwongereza na Irland y’Amajyaruguru bibangamira ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Boris Johnson yabajije Perezida Macron uko yakwiyumva mu gihe abatuye Toulouse baba batabasha kugurisha ’saucisses’ (sosiso) bakora i Paris.

Perezida Macron mu gusubiza Boris Johnson yavuze ko ibyo ari kugerereranya bidahuye kuko Ireland y’Amajyaruguru atari igice cy’u Bwongereza nk’uko bimeze kuri Toulouse n’u Bufaransa.

Iyi mvugo ya Perezida Macron yarakaje Boris Johnson n’abayobozi b’u Bwongereza bavuga ko batumba uburyo Perezida w’u Bufaransa ashobora kuvuga ibintu nk’ibi.

Nyuma y’uko guterana amagambo umwe mu bakozi bo mu Biro bya Perezida w’u Bufaransa, yabwiye BBC ko amagambo ya Macron atumvikanye neza ngo kuko we yashakaga kuvuga ko Irelannd y’Amajyaruguru n’u Bwongereza bidahana imbibi nk’uko bimeze kuri Toulouse n’ibindi bice by’u Bufaransa.

Perezida Macron na Boris Johnson bakozanyijeho bapfa Ireland y'Amajyaruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .