00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Lungu yavuye ku izima yemera ko yatsinzwe amatora, Tesla ikomeje kugana ahabi: Agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Kanama 2021 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Perezida ucyuye igihe wa Zambia Edgar Lungu, yemeye ibyavuye mu matora aherutse kuba muri icyo gihugu, akaza kwegukanwa na Hakainde Hichilema w’imyaka 59, wari umaze inshuro eshanu zose yiyamamaza ariko agatsindwa.

Perezida Lungu w’imyaka 64, yashimye abitabiriye amatora, ndetse ashimira abaturage ba Zambia ku mutuzo wabaranze mu bihe by’amatora, avuga ko byari ishema kubona amahirwe yo kuyobora igihugu, nubwo atsinzwe yari agifite inyota yo gukomeza kugiteza imbere.

Lungu yarushijwe cyane na Hichilema mu ntara nyinshi zirimo n’iyo Perezida Lungu, akomokamo bikaba ikimenyetso simusiga cy’uko yatsinzwe amatora mu buryo budasubirwaho, ari na byo byatumye adatanga ikirego cy’uko amatora atanyuze mu mucyo.

Hichilema wasabye abaturage kwiyambura indorerwamo y’amoko, yavuze ko gahunda afite ari ukuzahura ubukungu bw’icyo gihugu buri mu bihe bibi, dore ko mu mwaka ushize iki gihugu cyatangaje ko kitagifite ubushobozi bwo kwishyura imyenda cyafashe, bitewe ahanini n’ibiciro by’amabuye y’agaciro byaguye.

Perezida Hichilema yahoze Umuyobozi Mukuru w’ikigo gitanga ubujyanama mu bukungu, akaba ari imwe mu mpamvu yagiriwe icyizere cyane nk’umuntu ufite ubushobozi bwo kuzanzamura ubukungu bw’icyo gihugu.

Perezida Hakainde Hichilema yavuze ko agiye gukora ibishoka byose akazahura ubukungu bwa Zambia bumaze iminsi buri mu kangaratete

===============================================

Inkongi idasanzwe y’umuriro ikomeje guca ibintu mu Bugeriki

Umuriro udasanzwe ukomeje kwibasira ibice bitandukanye by’u Bugeriki, ahamaze ibyumweru bitatu hari inkongi z’umuriro umaze kwangiza amashyamba, imirima, inyubako z’abaturage n’ibindi bikorwaremezo.

Uyu muriro uri guterwa ahanini n’ikibazo cy’ubushyuhe budasanzwe cyibasiye u Bugeriki n’ibindi bihugu birimo Turikiya.

Abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere bakunze kuvuga ko ubu bushyuhe budasanzwe, bufitanye isano ya hafi n’ibikorwa bya muntu byongera umwuka wa CO2 mu kirere, noneho uwo mwuka ugatuma ubushyuhe bwiyongera ku Isi, ari na bwo bwongera kuvamo inkongi nk’umuriro, nazo zikomeza kongera wa mwuka mu kirere, bigatuma ibiza nk’ibi bikomeza kwiyongera ku Isi.

Umuriro udasanzwe ukomeje kwibasira u Bugereki

=================================================

Amerika iri gukora iperereza ku ikoranabuhanga rya Tesla rishinjwa guteza impanuka

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye iperereza ku ikoranabuhanga ry’ikigo cya Tesla, gikora imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi, kikaba kiri mu bya mbere bifite ikoranabuhanga rigezweho muri uru rwego.

Iri perereza riri gukorwa ku ikoranabuhanga rifasha abashoferi batwaye imodoka za Tesla mu buryo bushobora gukumira impanuka mu gihe hari ibyago by’uko yabaho.

Bivugwa ko iri koranabuhanga ritera abashoferi bamwe kwirara, bikaza kurangira bakoze impanuka mu buryo budasanzwe, aho imodoka zabo zishobora kugonga izindi zari ziparitse.

Ikigo gishinzwe kugenzura umutekano wo mu muhanda muri Amerika, NHTSA, cyatangaje ko kimaze kubona impanuka 11 z’imodoka zakozwe na Tesla kuva mu 2018, ndetse kuva mu 2014, ubwo iri koranabuhanga ryatangiraga gukoreshwa, abantu 17 bagaragaye mu mpanuka bikekwa ko zagizwemo uruhare n’iri koranabuhanga, mu gihe umuntu umwe yitabye Imana.

Imodoka zirebwa n’iri perereza zirenga ibihumbi 765 zacurujwe muri Amerika kuva mu 2014. Iyi nkuru y’iri perereza yatumye agaciro k’imigabane ya Tesla kagabanuka ku kigero cya 4.3%.

Amerika yatangiye iperereza ku ikoranabuhanga ry'imodoka zakozwe na Tesla

=================================================

Haiti: Imitwe yitwaje intwaro ikomeje kubangamira ibikorwa byo gutanga ubufasha

Umuryango w’Abibumbye wasabye ko imitwe yitwaje intwaro yigaruriye ibice bimwe na bimwe muri icyo gihugu, kwemera ko ibikorwa by’ubutabazi bigera ku baturage bari mu duce iyo mitwe yigaruriye.

Bitewe n’ibibazo by’umutekano mucye ndetse na ruswa yazonze ubukungu bwa Haiti, usanga mu gihugu rwagati hari ibice bitandukanye byafashwe n’imitwe yitwaje intwaro, rimwe na rimwe ugasanga iyo mitwe isoresha abifuza kwinjira muri ibyo bice, ndetse hakaba ubwo ifunga imihanda iganayo.

Iyi mitwe kandi ijya ikunda gusakirana hagati yayo bigateza ibibazo by’umutekano mucye, ku buryo ibikorwa by’ubucuruzi bihazaharira ndetse n’ibikorwaremezo bikangirika.

Nyuma y’umutingito wari ku gipimo cya 7.5 uherutse kuba muri Haiti, Umuryango w’Abibumbye watangaje ko uri kugira imbogamizi zo kugera mu bice iyo mitwe ikoreramo ishyiriye abaturge inkunga, bitewe n’uko itari kwemera ko imodoka zitwaye imfashanyo yiganjemo ibiribwa n’ibiryamirwa, zitambuka ngo zigere mu bice birimo abaturage basegeshwe n’iyi mitwe.

Imitwe yitwaje intwaro muri Haiti ikomeje kubuza ibikorwa by'ubutabazi kugera ku baturage bagizweho ingaruka n'umutingito umaze iminsi wibasiye Haiti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .