00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Lukashenko yakije umuriro, ashimangira ko Belarus yafashije impunzi zugarije u Burayi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 19 Ugushyingo 2021 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Perezida Alexander Lukashenko wa Belarus yaciye igikuba, avuga ko ingabo ze zishobora kuba zaragize uruhare mu bikorwa byo gufasha impunzi zanyuze mu gihugu ayoboye, ubu zikaba ziryamye ku mupaka w’icyo gihugu n’ibihugu by’i Burayi birimo Pologne.

Mu kiganiro na BBC, Perezida Lukashenko ntiyariye iminwa, aho yavuze ko ingabo z’igihugu cye “Zibizi ko impunzi ziri kujya mu Budage…wenda hari abafashije impunzi, ntabwo nzabikurikirana.”

Uyu muyobozi utajya imbizi n’abayobozi b’Ubumwe bw’u Burayi (EU), yavuze ko yaburiye abayobozi ba EU, ati “Narababuriye mbabwira ko ntazafungira impunzi ku mupaka, kandi ko nibakomeza kuza ntazigera mbabuza kuko bataje mu gihugu cyanjye, bagiye mu Burayi.”

EU ivuga ko ubwiyongere bw’impunzi zituruka muri Belarus zinjira mu Burayi ari umugambi wa Perezida Lukashenko ugamije kwihimura kuri uwo Muryango uherutse kumufatira ibihano kubera amatora yashinjwe kwiba muri Kanama, ndetse n’imyigaragambyo karundura yayakurikiye.

Uyu mugabo watangiye kuyobora Belarus mu 1994, yavuze ko “Atigeze atumira impunzi, kandi mvugishije ukuri, sinshaka ko banyura muri Belarus [bajya mu Burayi].”

Abantu 11 bamaze kugwa ku mupaka wa Pologne na Belarus mu bikorwa birimo imyigaragambyo, ubukonje bumeze nabi muri ibyo bice ndetse n’inzara ikomeje kwiyongera ku bihumbi by’abantu batagerwaho n’inkunga y’ibiribwa.

Perezida Lukashenko yakije umuriro, ashimangira ko Belarus yafashije impunzi zugarije u Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .