Perezida Kim Jong Un yakoze urugendo rw’amateka muri Singapore aho agomba guhurira na Trump

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Kamena 2018 saa 11:21
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yageze muri Singapore ahagomba kubera inama ikomeye y’amateka igomba kumuhuza na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Kim yakiriwe ku kibuga cy’indege cya Changi na Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga wa Singapore, Vivian Balakrishnan, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ku masaha y’i Kigali.

Amashusho yasohowe na Guverinoma ya Singapore yerekana Kim agera ku kibuga cy’indege azanywe n’indege ya Air China. Yari aherekejwe na Kim Yong Chol wahuye na Trump mu ntangiriro z’uku kwezi akamugezaho ibaruwa ya Kim.

Biteganyijwe ko Kim aza guhura na Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong, mu masaha ari imbere. Lee kandi kuri uyu wa Mbere azagirana ibiganiro na Trump.

Mu gihe Trump avuga mu buryo butanga icyizere kuri iyi nama igihe kumuhuza na Kim, yakunze gusa n’uvanga ibintu ku bijyanye n’ibyakwitegwa nk’umusaruro wayo.

Ibiganiro Kim na Trump biteganyijwe ku wa 12 Kamena. Ni mu gihe imyiteguro y’iyi nama muri rusange yatwaye miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika aho Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee, yavuze ko ibyakozwe byose byari muri gahunda yo gushaka uko ibisabwa ku rwego mpuzamahanga byose bigerwaho.

Itsinda ry’abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika rimaze iminsi rikora ingendo za hato na hato muri Koreya y’Epfo aho ryahuriraga n’abayobozi ba Koreya ya Ruguru mu gace katarangwamo imirwano [DMZ] kari hagati y’ibi bihugu byombi bakaganira kuri iyi nama.

Kim Jong Un ubwo yageraga muri Singapore

Kim ubwo yakirwaga na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Singapore, Vivian Balakrishnan

Imodoka ziherekeje Kim Jong Un ubwo zageraga kuri St Regis Hotel aho uyu mugabo agiye kumara iminsi aba


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza