Kwamamaza

Perezida Kenyatta yemeje itegeko rigabanya inyungu ku nguzanyo z’amabanki

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 06:50' na Cyprien Niyomwungeri


Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yemeje itegeko rigabanya inyungu ku nguzanyo amabanki aha abakiriya bayo iba 14.5%.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama nibwo Perezida Kenyatta yasinye ku itegeko ritegeka amabanki kutarenza 4% ku ijanisha ry’inyungu Banki Nkuru ishobora kugurizaho amabanki. Ni ukuvuga ko Banki zitemerewe kurenza inyungu ya 14.5% kuko inyungu ya Banki Nkuru y’Igihugu ari 10.5%.

Iri tegeko kandi rirareba no ku nyungu amabanki yungukira abayabikijemo aho nibura igomba kuba 70% by’inyungu fatizo ya Banki Nkuru y’igihugu.

Ubusanzwe muri Kenya hari amabanki yakaga inyungu ku nguzanyo irenze 18%, mu gihe inyinshi zatangaga inyungu iri munsi ya 5% ku bayabikijemo.

Perezida Kenyatta yavuze ko yasuzumanye ubushishozi agasanga koko Abanyakenya baracitse intege ndetse batakishimira serivisi z’imari mu gihugu cyabo cyane cyane amabanki.

Yagize ati “Uku kutishimira inyungu kugendanye n’ikiguzi ku nguzanyo n’inyungu ku bwizigame bwabo. Banki zikeneye kugabanya cyane ikiguzi ku nguzanyo kugirango inyungu mu rwego rw’imari igere no ku bakiriya.”

Ishyirahamwe ry’amabanki muri Kenya ryagaragaje kutishimira iri tegeko rivuga ko Leta yakagombye kubareka bakigenzura. Bavuga ko bazaryubahiriza ariko bakajya bakira imishinga bigaragara ko itanga icyizere cyo gushoboka.
Bavuze ko iri tegeko rishobora kugabanya umubare w’abagerwaho na serivisi z’imari.

Ibi byanashimangiwe na Patrick Njoroge, Guverineri wa Banki Nkuru ya Kenya wavuze ko adashyigikiye iri tegeko kuko rishobora guca intege amabanki ntatange inguzanyo.

Mu byumweru bibiri bishize nibwo Inteko Ishinga Amategeko yemeje uyu mushinga w’itegeko iwushyikiriza Perezida Kenyatta kugirango afashe abaturage kubona inguzanyo zihendutse.

Perezida Kenyatta asinya iri tegeko

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Ifoto y’umunsi
2016-09-27 08:20:56
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved