Perezida João Lourenço wa Angola yerekeje i Paris nyuma ya Perezida Kagame

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 28 Gicurasi 2018 saa 01:32
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, ari mu ruzinduko i Paris, aho kuri uyu wa Mbere agirana ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bagasinyana amasezerano y’ubufatanye atandukanye arimo arebana n’ubucuruzi.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nawe yari mu Bufaransa mu cyumweru gishize, ndetse biza gutangazwa ko yaganiriye na Perezida Macron ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iri mu bibazo bya politiki bya mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu.

Perezida Macron yabwiye itangazamakuru ko baganiriye aho AU ihagaze n’ibihugu byo mu karere muri icyo kibazo, ndetse ko u Bufaransa bushyigikiye “gahunda yafashwe na Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye na Perezida wa Angola.”

Icyo ‘gitekerezo’ nticyasobanutse neza maze bizamura impungenge kuri Guverinoma ya RDC bijyanye no kuba ishinja ibihugu by’abaturanyi gushaka kugira uruhare mu gukuraho Perezida Kabila, ihita itumiza abahagarariye u Bufaransa, u Rwanda na Angola i Kinshasa.

Ku wa Gatandatu bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Léonard She Okitundu, ndetse ibinyamakuru bivuga ko babazwaga ngo “iyo gahunda nshya ya Kigali-Luanda ishyigikiwe na Paris ni iyihe?”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yabwiye IGIHE ko gahunda yakomojweho na Perezida Macron ishobora kuba yarumviswe nabi ku ruhande rwa RDC.

Yagize ati “Ni igitekerezo cya Perezida wa Angola uzatumira abakuru b’ibihugu byo mu karere ngo baganire kuri DRC. Inama izaba mu kwezi gutaha i Luanda. Perezida Kagame nk’Umukuru wa AU, yavuze ko ashyigikiye icyo gitekerezo kandi ko azashyigikira ikizava muri iyo nama. Ni ibyo nta bindi.”

Urugendo rwa Perezida wa Angola i Paris rushobora gushyira impungenge za RDC ku rundi rwego, gusa Lourenço muri aya mezi ashize yagize uruhare mu gushaka umuti ku kibazo cy’iki gihugu binyuze mu nama zitandukanye zihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma muri aka karere.

Harimo nk’inama yabereye i Kinshasa muri Gashyantare hagati ya Perezida Joseph Kabila, Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo na Lourenço ubwe, no mu y’Umuryango w’Iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), yabereye i Luanda muri Mata.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa yatangaje ko uretse umubano usanzwe hagati y’u Bufaransa na Angola ushingiye ku bucuruzi, u Bufaransa bunafite inyungu kuri icyo gihugu bitewe n’uruhare Perezida Lourenço ashobora kugira mu gukemura ibibazo biri muri RDC.

RDC iri kwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018, hashakwa uzasimbura Joseph Kabila uyobora icyo gihugu mu 2001 wasoje manda ku wa 20 Ukuboza 2016 ariko ntihabe amatora yo kumusimbuza, akagumana ubutegetsi.

Mu kiganiro yagiranye na France 24 nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Kagame i Paris, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, Mushikiwabo Louise yamaganye, ibirego bya Congo Kinshasa ko u Rwanda rushaka kugira uruhare mu gukuraho Perezida Kabila, abyita “ibinyoma bisa.”

Yashimangiye ko icyo ibihugu byo mu karere byifuza ari uko RDC yagira amahoro arambye, mu gihe igiye kwinjira mu matora ashobora gutuma isohoka mu nzibacyuho igiye kumara imyaka ibiri.

Perezida wa Angola, João Lourenço, yerekeje i Paris mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza