Perezida Hollande yanenze umwanzuro wa Amerika wo gushoza intambara muri Iraq

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 14 Nzeri 2016 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Ubwo hibukwaga imyaka 15 ishize muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagabwe ibitero by’iterabwoba bigahitana abantu 2,996, Perezida w’u Bufaransa, François Hollande yanenze kuba nyuma yabyo kiriya gihugu cyarahise gishoza intambara muri Iraq.

Ku itariki 11 Nzeri 2001 umutwe w’iterabwoba wa Al Qaida wagabye ibitero ku muturirwa wa World Trade center na Pentagon ahakorera Minisiteri y’Ingabo ya Amerika bihitana abagera ku bihumbi bitatu abandi ibihumbi bitandatu barakomereka.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Hollande yavuze ko uriya munsi bose bari bifatanyije n’abanyamerika, ariko na none anenga uburyo mu 2003 iki gihugu cyafashe umwanzuro wo gushoza intambara muri Iraq kuko byatumye iterabwoba rirushaho gukaza umurego.

Yakomeje avuga ko nubwo u Bufaransa bwari buyobowe icyo gihe na Jacques Chirac bwanze kwifatanya na Amerika bitabujije ko nabwo bugerwaho n’ingaruka za kiriya cyemezo.

Mu butumwa bwe Hollande yanditse ko abapfuye ku itariki ya 11 Nzeri 2001, iteka bibukwa iyo hari igitero cy’iterabwoba kibaye ahari ho hose ku isi, aho biba bimeze nk’ibihe byisubiramo.

Yongeye ho ko demokarasi, ubwingenge, kudohora n’umuco aribyo byibasirwa n’abayisilamu bagambanira Imana yabo kugira ngo babone uko begeka urwango bafitiye iterambere rya muntu ku mpinduka isi ikomeje kugeraho.

Yemeje ko ariko iterabwoba rizaganzwa na demokarasi kuko ubwigenge ari imbaraga zidashobora gukumirwa igihe abaturage batakiyobowe n’ubwoba kandi bunze ubumwe.

U Bufaransa bumaze iminsi bwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba birimo nk’icyo mu Ugushyingo 2015 cyagabwe mu Mujyi wa Paris kigahitana abantu 130.

Byinshi muri ibi bitero byagiye byigambwa n’Umutwe wa Islamic State wavutse nyuma y’intambara Amerika yashoje muri Iraq.

Washngton Post dukesha iyi nkuru ivuga ko nubwo u Bufaransa bwamaganye intambara yo muri Iraq, nyuma yaho bwagize uruhare mu zindi mvururu zabaye mu bindi bihugu birimo Mali, Libye.

Icyegeranyo giheruka gukorwa na Chicago Council on Global Affairs bwagaragaje ko 42% by’Abanyamerika basanga nyuma ya tariki 11 Nzeri 2001, igihugu gifite umutekano muke ugereranyije na mbere yaho.

Ni mu gihe ubwakozwe n’Ikigo cyo mu Bufaransa bugaragaza ko 2/3 by’Abafaransa bemeza ko amakuru ya nyayo ku mpamvu y’ibitero byo kuwa 11 Nzeri yagizwe ibanga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza