Perezida Hollande arashinjwa kumena amabanga y’igihugu

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 7 Ugushyingo 2016 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Umwe mu badepite bo mu gace ka Alpes-Maritimes mu Bufaransa yajyanye Perezida François Hollande mu butabera amushinja kumena amabanga y’igihugu, ubwo yabwiraga abanyamakuru ibijyanye n’ibitero by’indege muri Syria.

Mu 2013 nibwo Hollande yaba yarabwiye abanyamakuru ba Le Monde, Gérard Davet na mugenzi we Fabrice Lhomme ibijyanye n’ibitero by’indege muri Syria.

Aba na bo baje kwandika aya makuru mu gitabo bise “Un président ne devrait pas dire ça” cyasohotse muri Kanama 2016, aho bagaragaje byinshi mu byo babwiwe na Hollande.

Eric Ciotti ubarizwa mu ishyaka ry’aba-Républicains yavuze ko amakuru Hollande yatanze yashyiraga mu kaga politiki y’ubwirinzi n’umutekano w’u Bufaransa.

Mu ibaruwa yandikiye Umushinjacyaha w’umujyi wa Paris, Ciotti yavuze ko yagerageje kuvugana na Minisitiri w’ubutabera ubugira kabiri ku kibazo cy’ariya makuru yatanzwe na Hollande ariko biba iby’ubusa.

Nk’uko inkuru dukesha L’Express ibivuga, Ciotti ntiyiyumvisha uburyo bariya banyamakuru babashije gusohokana mu biro by’umukuru w’igihugu impapuro zanditseho ko ari ibanga rirebana n’umutekano(confidentiel défense), agahamya ko hari uwabibafashijemo.

Ciotti avuga ko ashingiye ku ngingo ya 40 mu mategeko ahana y’u Bufaransa asanga uwari ufite ariya makuru agatuma agera ku bantu bose akwiye kubihanirwa.

Si Ciotti wenyine washinje Hollande kuba yaramennye amabanga y’igihugu kuko na Nicolas Sarkozy yavuze ko ibyo Hollande yatangaje birimo n’ibitero byagabwaga ku bakora iterabwoba bidakwiye.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ariko umuvugizi wa leta y’u Bufaransa, Stéphane le Foll yemeje ko Perezida Hollande atigeze amena amabanga y’igihugu kuko icyo yakoze ari ukuvuga ingamba zafatiwe abakora ibikorwa by’iterabwoba.

Minisitiri w’Ubutabera, Jean-Yves Le Drian na we ku cyumweru yagaragaje ko ashyigikiye Hollande aho yavuze ko mu rugamba n’abakora iterabwoba nta kubabarira.

Muri iki gitabo ‘Un président ne devrait pas dire ça’ hagaragaramo byinshi Hollande yagiye avuga birimo uburyo abashinzwe ubutabera ntacyo bakora kigaragara, abakinnyi b’umupira nta gaciro bafite ndetse nta n’uburere, abimukira ari benshi, ibyo gusenya ishyaka ry’aba-socialiste(Parti socialiste) yigeze kuyobora n’ibindi byinshi.

Eric Ciotti, ushinja Perezida Hollande kumena amabanga y'igihugu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza