Perezida Assad yanze kwambara umudali yahawe n’u Bufaransa mu myaka isaga 17 ishize

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 20 Mata 2018 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Syria, Bashar al-Assad, yasubije umudali wa ‘Légion d’honneur’, yahawe n’u Bufaransa mu myaka isaga 17 ishize, avuga ko atawugumana yarawuhawe n’igihugu gikomeje gukoreshwa ubucakara na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu 2001 nibwo Assad wari umaze amezi amezi asaga atanu asimbuye ku butegetsi se witabye Imana yahawe ‘Grand Croix’, umudali w’ikirenga mu ya Légion D’honneur ihabwa abasirikare n’abandi bantu bafite ibikorwa bikomeye bakoreye u Bufaransa, umushinga watangijwe na Napoléon Bonaparte mu 1802.

Perezida Assad yafashe umwanzuro wo gusubiza u Bufaransa uyu mudali, nyuma y’uko mu cyumweru gishize iki gihugu cyifatanyije na Amerika n’u Bwongereza mu kurasa aho bivugwa ko Syria yabikaga intwaro z’ubumara.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Syria yavuze ko uyu mudali wasubijwe u Bufaransa binyuze muri Ambasade ya Romania.

Rikomeza rivuga ko nta cyubahiro kirimo kuba Perezida Bashar Hafez al-Assad yakwambara umudali yahawe n’igihugu Amerika ishyigikiye iterabwoba yahinduye nk’umucakara.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Syria yafashe umwanzuro wo gusubiza uyu mudali uhabwa abasaga 3000 buri mwaka mu gihe u Bufaransa bwari buherutse kuvuga ko buri gushakisha uburyo bwawambura Perezida Assad ku neza.

U Bufaransa, Amerika n’u Bwongereza byagabye igitero kuri Syria nyuma y’uko tariki ya 7 Mata, ubutegetsi bw’iki gihugu buteye ibisasu by’ubumara mu mujyi wa Douma.

Abatavuga rumwe na Leta, abakora ibikorwa by’ubutabazi n’abaganga bemeje ko abasaga 40 aribo bapfuye, mu gihe abandi benshi bakomeretse.

Leta ya Syria ivuga ko nta ntwaro z’ubumara zigeze zikoreshwa, ndetse ari ibinyoma byahimbwe n’abatifuza ko iterabwoba rihashywa.

Abandi bantu bakomeye bahawe uyu mudali barimo Benito Mussolini, Francisco Franco na Col Muammar Gaddafi wahoze ayobora Libya. Zine El Abidine Ben Ali wakuwe ku butegetsi muri Tunisia yawuhawe mu 1989, mu gihe Vladimir Putin yawushyikirijwe mu 2006.

Ku butegetsi bwa Perezida Emmanuel Macron, Umunyamerika Harvey Weinstein yatswe uyu mudali nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo itoteza rishingiye ku gitsina no gufata ku ngufu.

Uyu mudali wasubijwe binyuze muri Ambasade ya Romania inahagarariye inyungu z'u Bufaransa muri Syria
Mu 2001 nibwo Assad yahawe ‘Grand Croix’, umudali w’ikirenga mu ya Légion D’honneur
Jacques Chirac (ibumoso) wayoboye u Bufaransa ari kumwe na Perezida wa Syria, Bashar al-Assad mu 2001, umwaka yaherewemo umudali

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza