Pasiporo y’u Buyapani n’iya Singapore ku isonga mu zikomeye ku Isi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 5 Nyakanga 2019 saa 02:26
Yasuwe :
0 0

Raporo ya ‘Henley Passport Index’ igaragaza ibihugu byorohereza abantu kubona pasiporo no gufasha abazifite kwambuka imipaka myinshi bitabasabye Viza, yashyize u Buyapani na Singapore ku mwanya wa mbere ku Isi.

Mu mezi atandatu ya mbere ya 2019, pasiporo z’u Buyapani na Singapore ziri ku mwanya wa mbere aho zemerera abazifite kujya mu bihugu 189. Ni mu gihe iya pasiporo ya Koreya y’Epfo yagiye ku mwanya wa kabiri.

Koreya y’Epfo, Finland n’u Budage biri ku mwanya wa kabiri, aho abaturage b’ibi bihugu byose bashobora bashobora kujya mu bindi 187 atabanje gusaba viza.

Finland yazamutse bitewe n’impinduka iherutse gukorwa na Pakistan ku bijyanye n’uburyo bwa viza. Ubu Pakistan itanga icyangombwa cy’urugendo mu buryo bw’ikoranabuhanga ku baturage b’ibihugu 50 birimo Finland, u Buyapani, Malta, Espagne, u Busuwisi na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu ariko ntiharimo Leta zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza.

Ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi nka Denmark, u Butaliyani na Luxembourg, biri ku mwanya wa gatatu kuri uru rutonde aho pasiporo zabyo zikoreshwa mu bihugu 186 nta gusabwa viza cyangwa ukayihabwa ugeze ku mupaka.

Ni mu gihe u Bufaransa, Espagne, Suède biri ku mwanya wa kane aho ufite pasiporo z’ibi bihugu yajya mu bihugu 185, atabanje kwaka viza. Mu myaka itanu ishize, Leta zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza byari ku mwanya wa mbere ariko ubu biri ku mwanya wa Gatandatu.

Iyi raporo yerekana ko nubwo u Bwongereza butarava mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, iyi nkubiri iteye amakenga abantu benshi. Leta zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kuzamuka kuri uru rutonde aho zigeze mu bihugu 20 bya mbere ku nshuro ya mbere mu myaka 14 ishize.

Umuyobozi wa Henley & Partners, Dr. Christian H. Kaelin, yavuze ko ibihugu byo hirya no hino ku Isi birimo kugenda bifungurirana imipaka no gukuraho amananiza mu kwaka viza, bikaba ari ingenzi mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Iyi raporo yashyize u Rwanda ku mwanya wa 89, aho pasiporo yarwo ifunguriwe amarembo mu bihugu 55, aho ubijyamo udasabwe kwaka viza cyangwa ukayihabwa ugeze aho winjirira mu gihugu.

Uko ibihugu bikurikirana mu kugira pasiporo zikomeye mu mezi atandatu ya 2019

1. U Buyapani na Singapore: 189

2. Finland, u Budage, Koreya y’Epfo:187

3. Denmark, u Butaliyani, Luxembourg: 186

4. U Bufaransa, Espagne, Suede: 185

5. Austria, u Buholandi, Portugal, u Busuwisi: 184

6. U Bubiligi, Canada, u Bugereki, Ireland, Norvege, u Bwongereza, Leta zunze Ubumwe za Amerika: 183

7. Malta: 182

8. Czech Republic: 181

9. Australia, Iceland, Lithuania, New Zealand: 180

10. Latvia, Slovakia, Slovenia: 179

Pasiporo zidafite agaciro kanini

101. Bangladesh, Eritrea, Iran, Lebanon, Koreya ya Ruguru: 39

102. Nepal: 38

103. Libya, Palestinian Territory, Sudan: 37

104. Yemen: 33

105. Somalia: 31

106. Pakistan: 30

107. Syria: 29

108. Iraq: 27

109. Afghanistan: 25

U Rwanda ruheruka gutangira gutanga pasiporo nshya y'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza