Paris yaciye agahigo mu bushyuhe bukomeje kwibasira u Burayi bugera kuri dogere Celsius 42.6

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 25 Nyakanga 2019 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa Kane wibasiwe n’ubushyuhe bukabije bukomeje kwibasira umugabane w’u Burayi, aho bwageze kuri dogere Celsius 42.6, burenga agahigo ko mu 1947 ubwo bwageraga kuri dogere Celsius 40.4.

Ni ubushyuhe buhambaye kuko nibura mu bihe nk’ibi, nko mu bice birimo u Rwanda biri ku bushyuhe bugera kuri dogere 25C ariko nabwo ugasanga abantu bashyushye.

Ni ikintu cyatumye abatuye Paris baburirwa ngo bitwararike, mu gihe byitezwe ko no mu Budage ubu bushyuhe bugera kuri dogere 41.5C.

Ni mu gihe mu Bwongerezaho, ubushyuhe buri hejuru bwageze kuri dogere 38.1C, aho nka za gari ya moshi zasabwe kugenda gahoro cyane kugira ngo aho zinyura hataka umuriro nk’uko BBC yabitangaje. Mu Buholandi ho ubushyuhe buri hejuru ni dogere 40.7C.

Ubu bushyuhe mu Bufaransa bwatumye ubuyobozi busaba abaturage ngo aho bishoboka ntibakore ingendo bajya ku kazi, ndetse amahsuri y’abana bato yo yafunzwe. Hari n’amakuru avuga ko abantu batanu bamaze gupfa muri icyo gihugu bazira ubushyuhe buhanitse.

Ubuyobozi bushinzwe ubumenyi bw’ikirere mu Bwongereza bwatangaje ko nubwo ibihe by’ubushyuhe buhanitse bijya bibaho mu buryo karemano, “ubushakashatsi bugaragaza ko bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, ibintu nk’ibi bishobora kuzaba nk’ibisanzwe, ku buryo byazajya bibaho buri mwaka.”

Dr Peter Stott yavuze ko ibi bihe byatewe n’umwuka ushyushye urimo guturuka mu majyaruguru ya Afurika, ariko bitewe n’imihindagurikire y’ibihe, ubushyuhe bwageze ku rwego rudasanzwe.

Abafana ba Tour de France ntiborohewe n'ubushyuhe
Abafaransa icyokere cyabarenze
Ku mucanga wa Camber Sands mu majyepfo y'u Bwongereza abantu bamwe bahabonye ubwihisho
Mu Buholandi ubushyuhe bwageze kuri dogere 40C
Mu mujyi wa Vienna hashyizweho uburyo budasanzwe bwo kumisha amazi mu mujyi ngo uhehere
Muri Amsterdam mu Buholandi bakoze uburyo bwo gushaka ubuhehere mu mazi akonje bakandagiramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza