Paris: Perezida Macron yahaye ubwenegihugu umwimukira warokoye umwana mu igorofa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 28 Gicurasi 2018 saa 02:24
Yasuwe :
0 1

Umwimukira ukomoka muri Mali witwa Mamoudou Gassama, ari gushimagizwa mu Bufaransa nyuma yo kurira igorofa ndende mu Murwa Mukuru Paris akarokora umwana wari urimo anagana, ndetse kuri uyu wa Mbere akaba yakiriwe na Perezida Emmanuel Macron.

Amashusho yerekana uyu mugabo ari kurira amagorofa ane nta n’ikindi kintu akoresheje uretse intoki, yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga atungura benshi, ku buryo ubu bari kumwita ’Spiderman’ kubera ubuhanga yabikoranye.

Ibyo byabaye ku wa Gatandatu, ubwo uyu musore yagaragaraga yurira ava ku ibaraza rimwe akagwa ku ryo hejuru yaryo, abikora munsi y’umunota umwe aba ageze ku mwana wari ugiye guhanuka aramufata.

Perezida Macron yakiriye Gassama muri Elysée, ashimagiza ubutwari bw’uyu musore w’imyaka 22. Yinjiye mu Bufaransa mu mezi make ashize agiye kwishakira ubuzima, agenda nta n’ibyangombwa afite.

Perezida Macron, yifashishije Twitter yavuze ko yasabye uyu musore gusaba ubwenegihugu bw’u Bufaransa, kandi ko kubera ubwitange yagaragaje, abukwiye.

Yakomeje agira ati “Namubwiye ko mu kumushimira igikorwa cye kidasanzwe agiye kubona ibyangombwa mu buryo bwa vuba, ndetse ko Ishami rishinzwe kuzimya umuriro i Paris ryiteguye kumwakira.”

Cassama nawe yabwiye Macron ko ubwo yabonaga umwana ari kunagana, atagize umwanya wo gutekereza ahubwo yahise yambuka umuhanda akajya kumutabara.

Yagize ati “Nahise nurira, ndashimira Imana, Imana yaramfashije. Uko nuriraga ni nako narushagaho kugira umuhate wo gukomeza kuzamuka, ni uko byagenze.”

Ageze kuri uwo mwana ngo yarariraga cyane, yanakomeretse ku kuguru. Abashinzwe kuzimya umuriro ari nabo bagendana ibikoresho bishobora kugera ku nyubako uko yaba ireshya kose, bahageze umwana yageze mu maboko mazima.

Amakuru avuga ko uyu mwana yari ahanutse ababyeyi be bamusize mu rugo wenyine, ndetse ubu batangiye gukurikiranwa na polisi.

Mu 2015 na none undi munya-Mali, Lassana Bathily, yabaye intwari mu Bufaransa ubwo mu gihe cy’igitero cy’iterabwoba cyagabwe kuri Supermarket y’Abayahudi i Paris, yahishe abantu batandatu bakabasha kurokoka.

Nyuma y’ibyumweru bibiri, uwo mugabo wari umaze imyaka itandatu ashakisha ibyangombwa byo gutura mu Bufaransa ariko yarashobewe, yahawe umudali na pasiporo y’u Bufaransa, abishyikirijwe na François Hollande wari Perezida.

Amashusho agaragaza uyu musore ajya gutabara uyu mwana

Uyu musore agiye guhabwa ubwenegihugu bw'u Bufaransa
Perezida Macron na Gassama wabaye intwari arokora umwana muto
Macron yakiriye uwari umwirabura utagira ibyangombwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza