00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paris Hilton yarushinze

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Ugushyingo 2021 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Umunyamerika Paris Hilton wamamaye mu kuririmba, gukina filime, gukora itangazamakuru, kumurika imideli n’ibindi bitandukanye, yarushinze na Carter Reum bari bamaze igihe bakundana.

PageSix yatangaje ko aba bombi bakoreye ubukwe mu gace ka Bel Air muri Leta ya California, mu nyubako ya sekuru w’uyu mugore.

Mu rwego rwo kwishimira intambwe bateye, byitezwe ko ubukwe bwabo buzamara iminsi itatu. Amakuru y’uko aba bombi bakundana yatangiye kumenyekana cyane muri Mata 2020, ndetse muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Carter Reum yafashe umwanzuro wo gutera ivi agasaba umukunzi we Paris Hilton ko yazamubera umugore.

Mu kiganiro Hilton aherutse kugirana na ‘The Trend Reporter with Mara,’ yavuze ko Carter Reum yari we musore w’inzozi ze. Ati “Ni umusore w’inzozi zanjye. Turi kuganira ku bukwe bwacu, ndetse turi kuganira ku mazina y’umwana wacu. Ndishimye cyane ku ntambwe y’ubuzima bwanjye.”

Paris aheruka kuvuga ko yitegura kubyara umwana yifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka IVF [In Vitro Fertilization], bufasha ababyeyi bafite ibibazo byo kuba badasama mu buryo busanzwe. Hifashishijwe ubu buryo, umugore arategurwa, agahabwa imiti kugira ngo insoro zishobora kuvamo umwana ziboneke. Nyuma yo kuboneka zivanwa mu mubiri we zigashyirwa muri Laboratoire. Ubu buryo ngo yabugiriwemo inama na Kim Kardashian.

Ati “Tumaze iminsi turi muri gahunda y’uburyo bwa IVF, rero nshobora kubona impanga. Kim Kardashian niwe wabinganirijeho. Ntabwo nari nzi ikintu na kimwe kuri byo.”

Paris Hilton yakundanye n’umunyamideli Jason Shaw guhera mu 2002 kugeza mu 2003, ndetse yanamwambitse impeta uretse ko nyuma baje gutandukana. Yakundanye kandi na Stavros Niarchos, anakundana n’umukinnyi wa filime Chris Zylka kuva mu 2018. Uyu mugore yanakundanye n’abandi benshi barimo Rick Salomon, aho bamamaye cyane kubera amashusho yagiye hanze baryamanye mu 2001.

Paris Hilton yarushinze n'umukunzi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .