Papa yemeye ubwegure bw’Umukaridinali ushinjwa ko yasambanyije umwana

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 Nyakanga 2018 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Papa Francis yemeye ubwegure bwa Karidinali w’Umunyamerika ushinjwa ko yasambanyije umwana mu myaka hafi 50 ishize.

Karidinali Theodore McCarrick w’imyaka 88, yahoze ari Arikipisikopi wa Washington.

Itangazo rya Vatikani ryo ku wa 28 Nyakanga 2018 rivuga ko Umushumba wa Kiliziya Gatolika yakiriye ibaruwa y’ubwegure Karidinali Theodore McCarrick yashyikirije Inama y’Abakaridinali.

Nyuma yo kwakira iyo baruwa, “Papa Francis yemeye ubwegure bwa Karidinali anamuhagarika mu mirimo yose ndetse agomba kuguma mu nzu agomba kwerekwa, kugira ngo ahakorere ubuzima bw’isengesho no kwicuza kugeza igihe ibyo ashinjwa bizasumwa mu rubanza rwa kiliziya.”

Mu kwezi gushize Abayobozi ba Kiliziya Gatolika muri Amerika bavuze ko ibyo McCarrick ashinjwa bifite ishingiro ariko we yavuze ko nta byo yibuka.

McCarrick, umwe mu bakaridinali b’Abanyamerika bakomeye, ni we muntu wo ku rwego rwo hejuru muri Kiliziya Gatolika ushinjwe ibyaha by’ubusambanyi.

McCarrick ashinjwa ko yasambanyije umwana ubwo yari umupadiri i New York ahayinga mu 1970. Iki kirego cyatangajwe muri Kanama 2018 na Arikipisikopi wa New York, Karidinali Timothy Dolan.

Yavuze ko icyo cyaha gishinjwa McCarrick cyakorewe iperereza ryigenga hifashishijwe ibizamini bya DNA, bisuzumwa hari abanyamategeko, abahanga mu byo mu buzima bwo mu mutwe, ababyeyi na padiri. Ibisubizo byerekana ko ibyo ashinjwa bifite ishingiro.

Hari abagabo benshi bize mu iseminari bagiye bavuga ko McCarrick yabahatiraga gukorana imibonano mpuzabitsina muri New Jersey. Umwe muri bo avuga ko yabikoreshejwe akiri umwana.

Kuri ibyo birego nta cyo McCarrick yabivuzeho. McCarrick yabaye Padiri mu 1958, akorera muri New York mbere yo kuba Arikipisikopi wa Washington hagati ya 2001 na 2006.

Nubwo Karidinali McCarrick yari mu kiruhuko cy’izabukuru, yakomeje kujya yitabira ibikorwa bitandukanye mu mahanga, birimo ibijyanye n’ibibazo by’uburenganzira bwa muntu.

Karidinali Theodore McCarrick w’imyaka 88 yeguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza