Papa Francis yasuye inkambi Hitler yatsembeyemo Abayahudi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 Nyakanga 2016 saa 03:17
Yasuwe :
0 0

Papa Francis kuri uyu wa Gatanu mu rugendo rutuje yasuye inkambi ya Auschwitz muri Pologne, inkambi Hitler n’ingabo ze bakusanyirizagamo abayahudi mbere yo kubica urubozo mu Ntambara ya kabiri y’isi yose.

Papa Francisco yazinduwe no gusengera iyo nkambi yiciwemo Abayahudi basaga miliyoni.

Mbere yo kujya muri iyo nkambi, Papa Francis yari yatangarije abanyamakuru ko ashaka kujyayo wenyine, nta kivunge cy’abantu, ndetse anavuga ko yifuza ubushobozi bwo kurira ubwo yari kuba agezeyo.

Akigera muri iyo nkambi, Papa Francisco yakoze urugendo rw’umutuzo ayizenguruka, anabona umwanya wo gusuhuza abarokotse ubwo bwicanyi ari nako aganira nabo umwe umwe.

Papa kandi yanafashe undi mwanya wo guha agaciro abayahudi bishwe bazira uko baremwe abatura isengesho ryafashe iminota igera kuri 30.

Muri iyi nkambi kandi yazengurukijwe ibyumba imfungwa zabaga zifungiyemo, nyuma asohotse yanditse mu gitabo cy’abashyitsi amagambo agira ati “Nyagasani girira impuhwe abantu bawe, Nyagasani babarira ubugome bungana butya”.

Umunya-Argentine Papa Francis, ni Papa umwe rukumbi utavuka ku mugabane w’u Burayi, ubashije gukandagiza ikirenge muri iyi nkambi, nyuma ya Papa Yohani Paul II wahasuye mu 1979, na Papa Benedigito XVI wahasuye mu mwaka wa 2006.

Auschwitz ni inkambi yashyizweho mu myaka ya 1940, yafungirwagamo abanyapolitiki bo muri Pologne batannye.Nyuma gato Hitler yaje kuhahindura inkambi yo gushyiramo abayahudi no kubica urubozo, aho bicishijwe imiti ihumanya babateraga bakananirwa guhumeka.

Papa Francis ubwo yageraga mu nkambi
Abayahudi babaga bapanze nk'imitwaro mu nkambi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza