Kwamamaza

Papa Francis yashyizeho komisiyo yo kwiga niba abagore bashobora kuba abadiyakoni

Yanditswe kuya 2-08-2016 saa 19:02' na Emma-Marie Umurerwa


Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yashyizeho akanama ko kwiga niba abagore bashobora kuba abadiyakoni.

Akanama gashya kagizwe n’abagabo barindwi hamwe n’abagore batandatu kashyizweho na Papa Francis ngo kige niba muri Kiliziya Gaturika abagore bahabwa inshingano zo kuba abadiyakoni.

Itangazo ryashyizwe ku mugaragaro na Vatican rivuga ko aka kanama kaziga amateka y’abagore bakoze akazi gasa n’akakozwe n’abadiyakoni mu myaka ya mbere ya Kiliziya Gatolika.

Ikinyamakuru Ibtimes dukesha iyi nkuru cyatangaje ko igitekerezo cyo guha ubupadiri abagore cyakuruye impaka nyinshi mu bagatolika, kuko ubusanzwe abadiyakoni baba basigaje intera imwe gusa kugirango babe abapadiri.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016 nibwo Papa yatangaje ko ateganyaga gushyiraho ako kanama.

Mu mwiherero w’abayobozi ba Kiliziya Gatolika ku isi (sinode) mu mpera za 2015, Musenyeri Paul-André Durocher, arikiyepisikopi wa Gatineau i Québec muri Canada, wari na Perezida w’inama y’abepisikopi gatorika muri Canada batanze igitekerezo cy’uko abagore bakwemererwa bagashyirwa mu rwego rw’abadiyakoni, asaba ko hajyaho uburyo bwo kubemerera guhabwa iyo mirimo.

Ese haba hari undi mugore w’Umudiyakoni wabayeho?

Mu bihe tugezemo, igitekerezo cyo guha ubupadiri abagore cyakuruye impaka nyinshi mu bagatolika, cyane cyane mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Bibiliya igaragaza ko hari undi mugore wabayeho kuri urwo rwego, n’ubwo bamwe bagaragaza ko ibyanditswe bisobanurwa mu buryo bunyuranye n’ukuri.

Umurongo wa mbere w’Umutwe wa 16 mu Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma, ugaragaza neza ko habayeho Umugore w’Umudiyakonikazi witwaga Foyibe, wakoraga uwo murimo mu Itorero ry’i Kankireya.

Umurongo wa kabiri ni wo ugaragaza amazina y’abandi bagore bahowe Imana barimo Purisika na Akwila, Pawulo avuga ko bemeye gutanga imitwe yabo ngo icibwe, bagirango bamukize.

Abagore bashobora kujya baba abapadiri mu minsi iri imbere

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Ifoto y’umunsi
2016-09-27 08:20:56
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved