Papa Francis yasabye ko inkingo za Covid-19 zisaranganywa no mu bihugu bikennye

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 Mata 2021 saa 05:11
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yavuze ko icyorezo cya Covid-19, gikomeje kuzahaza abatuye Isi haba mu buryo bw’imibereho n’ubukungu, asaba by’umwihariko ibihugu bikize gusaranganya inkingo z’iki cyorezo n’ibikennye.

Ni ubutumwa yatanze kuri iki Cyumweru tariki 4 Mata 2021, ubwo yari ayoboye Igitambo cya Misa i Vatican muri Bazilika ya Mutagatifu Petero [St. Peter’s Basilica], cyitabiriwe n’abakirisitu bake cyane kubera icyorezo cya Covid-19.

Papa Francis yasabye ko inkingo zisaranganywa n’ibihugu bikennye cyane ku Isi, avuga ko ari “igikoresho cy’ingenzi” mu kurwanya COVID-19.

Yagize ati “Icyorezo kiracyakwirakwira, mu gihe ibibazo by’imibereho n’ubukungu bikomeje kuba bibi cyane cyane ku bakene. Nubwo bimeze bityo - kandi ibyo ni amahano - amakimbirane yitwaje intwaro ntiyarangiye kandi intwaro za gisirikare zirashimangirwa.”

Ni ku nshuro ya kabiri, Pasika ibaye Isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, cyatumye amateraniro ahuza abantu benshi ahagarikwa.

Papa Francis yavuze ko intwaro yo gutsinda icyorezo ari ugukwirakwiza inkingo ndetse zigasaranganywa no mu bihugu bikennye.

Ati “Ndasaba Umuryango Mpuzamahanga wose [...], kwiyemeza gutsinda ubukererwe bwo gukwirakwiza inkingo no koroshya ikwirakwizwa ryazo, cyane cyane mu bihugu bikennye cyane.”

Mu butumwa butangwa na Papa Francis, nyuma ya Misa buzwi nka “Urbi et Orbi” (ku mujyi ndetse no ku Isi), aho asanzwe asuzuma ibibazo by’Isi kandi agasaba amahoro, yongeye kwikoma ibihugu bikomeje kwimakaza amakimbirane.

Ati “Imbaraga zo gukemura amakimbirane zikomeze mu mahoro, hubahirizwa uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubuzima bwera, binyuze mu biganiro bya kivandimwe kandi byubaka mu mwuka w’ubwiyunge n’ubufatanye nyabwo.”

Papa Francis yasabye ko inkingo zisaranganywa zikagera no ku bihugu bikennye ku Isi
Papa Francis yifatanyije n'abatuye Isi mu kwizihiza Pasika yabaye ibihugu bigihanganye n'icyorezo cya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .