00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Francis yasabye ko hakoreshwa ibiganiro mu gukemura ikibazo cya Afghanistan

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 15 Kanama 2021 saa 07:05
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasabye impande zombi muri Afghanistan, kwicarana ku meza y’ibiganiro zigakemura ibibazo bitumvikanwaho, kugira ngo abaturage bagire amahoro n’umutekano.

Ibi Papa yabigarutseho mu Isengesho yayoboye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, ryabaye abarwanyi b’Umutwe w’Aba-Taliban bamaze kwinjira mu Murwa Mukuru wa Afghanistan, Kabul, aho bari kwitegura kuyobora inzibacyuho nyuma gutsinda ingabo za Afghanistan.

Papa Francis yagize ati “Mfite impungenge ku bibazo biri muri Afghanistan. Ndabasaba mwese ko dusaba Imana y’amahoro kugira ngo ikibazo cyo gukoresha intwaro mu bibazo bya Afghanistan bikemuke kugira ngo hashakwe ibisubizo bishingiye ku biganiro.”

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, Perezida Ashraf Ghani yakiriye abayobozi b’Umutwe w’Aba-Taliban mu Biro bye, bagirana ibiganiro byari bigamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke muri Afghanistan.

Uyu mutwe wavuze ko utakwemera gusangira ubutegetsi na Perezida Ghani, ari nacyo cyatumye uyu mugabo wari umaze imyaka irindwi ku butegetsi, azinga utwangushye agahungira muri Tajikistan.

Perezida Ghani yakomeje kugerageza gukorana n’Aba-Taliban, ndetse anabemerera lko ashobora guha umutwe wabo uburenganzira bwo kwitabira amatora nk’ishyaka ryemewe n’amategeko, ariko ibi byose ntacyo byatanze kuko uyu mutwe wakomeje kuvuga ko utazemera ibiganiro na Perezida Ghani.

Impande zombi kandi zari zimaze imyaka mu biganiro byari biri kubera muri Qatar, ariko ibi nabyo ntacyo byatanze kuko impande zombi zakomeje imirwano no mu gihe ibiganiro byari bikomeje.

Papa Francis yavuze ko ibiganiro byakabaye bishyirwa imbere y’ibindi bisubizo byose, ati “Ibiganiro nibwo buryo bwonyine twarinda abaturage ba Afghanistan, ndetse no gufasha abagabo, abagore, abakuze n’abana gusubira mu ngo zabo bagakomeza kubaho mu mahoro n’umutekano kandi mu bwubahane busesuye.”

Hagati aho, abaturage ba Afghanistan barenga ibihumbi 550 bamaze guhunga imirwano ibera imbere mu gihugu, aho benshi bahungiye mu bice batabona amazi n’ibyo kurya bihagije.

Papa Francis yasabye ko hakoreshwa ibiganiro mu gukemura ikibazo cya Afghanistan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .