Papa Francis yambuye ububasha Musenyeri ushinjwa gusambanya abana b’abahungu

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 29 Nzeri 2018 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yambuye ububasha Musenyeri wo muri Chile, ushinjwa ibyaha byo gusambanya abana b’abahungu.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Papa Francis yandikiye Musenyeri Fernando Karadima w’imyaka 88, amumenyesha ko yambuwe ububasha n’inshingano yahawe muri Kiliziya Gatolika.

Ni nyuma y’igihe kirekire akorwaho iperereza rijyanye n’ibyaha byo gusambanya abana b’abahungu bo muri Chile, bivugwa ko yamaze gihe abikora.

Mu ibaruwa Papa Francis yanditse ku wa Kane, igashyikirizwa Fernando ku wa Gatanu, asobanuramo ko ari umwanzuro udasanzwe wafashwe ariko ugamije gushakira ibyiza kiliziya.

Musenyeri Karadima, wari umaze igihe yibera mu rugo rwe mu murwa mukuru Santiago, iperereza ryamukozweho mu 2011 ryerekanye ko ibyaha bimuhama ariko we akabihakana.

Icyo gihe nibwo yahejwe mu mirimo ya Kiliziya, asabirwa kumara ubuzima bwe mu kato, asenga anicuza ku byaha yakoze.

Uyu Musenyeri ashinjwa n’abanya-Chile batatu barimo, Juan Barros, wigeze kuba Musenyeri, ko yigeze kumusambanya.

Papa Francis yahawe amakuru mashya, yohereza intumwa kuyakoraho iperereza ku batangabuhamya bashinja uwo musenyeri.

Papa Francis yahawe raporo ya Paji 2 300 ishinja abasenyeri bo muri Chile gusuzugura abakora iperereza no gusibanganya ibimenyetso bishinja uwo musenyeri.

Guhera muri Kamena, abasenyeri barindwi muri Chile, basezeye ku mirimo ya Kiliziya, nyuma y’uko iperereza ryakozwe kuri Musenyeri Karadima rigaragaje ko bashatse kumuhishira.

Papa Francis yambuye ububasha Fernando Karadima
Fernando Karadima yambuwe inshingano muri Kiliziya

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza