00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Francis yajyanywe mu bitaro kubagwa

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 4 Nyakanga 2021 saa 06:13
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Kiliziya Gaturika Papa Francis kuri iki Cyumweru yajyanywe mu bitaro by’i Roma kubagwa urura [colon] rufite ikibazo cyo kwifunga.

Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni, kuri iki cyumweru yatangaje ko Papa Francis yagiye mu bitaro bya Kaminuza ya Gamelli, aho agomba kubagwa urura runini nubwo hatatangajwe itariki nyakuri azabagirwa.

Papa Francis yagiye mu bitaro mu gihe kuri iki Cyumweru yagaragaye i Vatican asuhuza abakiristu bari bateraniye mu rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero, aho yababwiye ko ateganya uruzinduko rwo kujya muri Hongrie na Slovakia muri Nzeri uyu mwaka.

Bruni yatangaje ko igihe cyo kubagwa kwa Papa nibaramuka bakimenye, bazabitangariza rubanda.

Papa Francis yajyanywe mu bitaro kubagwa urura runini rukomeje kwifunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .