Papa Francis yahaye abagore imyanya ikomeye mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 8 Gashyantare 2021 saa 12:33
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, Papa Francis, yahaye abagore inshingano zo kuyobora imyanya ikomeye muri Kiliziya Gatorika, nyuma y’uko hari hamaze iminsi hari amajwi asaba ko Papa Francis yongera uruhare rw’abagore mu byemezo bya Kiliziya, binyuze mu kubaha inshingano mu myanya yo hejuru.

Abahawe imyanya barimo Natalie Becquart w’Umufaransa, akaba asanzwe ari mu Muryango w’Abamisiyoneri b’Aba-Xaviere, akaba yagizwe Umuyobozi Wungurije w’Ubunyamabanga bw’urwego rutegura Inama Nkuru y’Abepiskopi iba nyuma y’igihe runaka, ikaba Inama iba ikomeye ifatirwamo imyanzuro migari igenga Kiliziya Gatolika mu gihe kirekire izwi nka sinode.

Umuyobozi w’urwo rwego rwashinzwe mu 1965 na Papa Paul VI, Cardinali Mario Grech, yavuze ko aya ari amateka akomeye Kiliziya Gatolika igezeho ku Isi, ati "umuryango wafungutse. Tuzareba ibyo izindi ntambwe zishobora gufatwa mu bihe biri imbere".

Becquart w’imyaka 52, afite ubushobozi bwo kuzajya atora mu nama nkuru zari zisanzwe zitorerwamo n’abagabo gusa.

Undi wahawe umwanya ukomeye ni Catia Summaria, wagizwe ushinzwe guteza imbere ubutabera mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Vatican.

Ni ubwa mbere imyanya iyobowe n’abagore mu mateka ya Kiliziya Gatolika. Mu mwaka ushize, na bwo Papa yari yashyize abagore batandatu mu myanya yo hejuru mu Rwego rwa Kiliziya Gatolika rugamije gukurikirana umutungo wayo.

Indi myanya yo ku rwego rwo hejuru iyobowe n’abagore ni Umuyobozi Wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Umuyobozi Ushinzwe inzu ndangamurage za Vatican ndetse n’Umuyobozi Wungirije Ushinzwe itangazamakuru.

Mu mwaka wa 2018, abantu barenga 10 000 bari basabye ko uruhare rw’abagore bafite inshingano muri Kiliziya Gatolika rwongerwa, ndetse bituma na Papa aza gushyiraho Akanama gashinzwe gusesengura uruhare rw’abagore mu mateka ya kera ya Kiliziya Gatolika.

Papa Francis akomeje kongera ubushobozi bw'abagore muri Kiliziya Gatolika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .