Mu itangazo Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni yashyize hanze yavuze ko aba bagabo bombi bahawe doze yabo ya mbere y’urukingo.
Metteo Bruni ntiyigeze atangaza umunsi nyirizina Papa Francis na Papa Benedigito bakingiriweho, gusa mu ntangiriro z’iki cyumweru Papa Francis yari yavuze ko ubwo ibikorwa byo gukingira muri Vatican bizaba bitangiye ari mu bazaherwaho.
Ibikorwa byo gukingira COVID-19 muri Vatican byatangiye ku wa Gatatu, tariki ya 13 Mutarama 2021.
Papa Francis yakingiwe mu gihe hashize iminsi mike umuganga we bwite, Fabrizio Soccorsi, yitabye Imana ku myaka 78 azize ingaruka yatewe na COVID-19.
Yaba Papa Francis na Benedigito bombi bari mu cyiciro cy’abantu bashobora kwibasirwa cyane na COVID-19 kubera imyaka yabo, aho Papa Francis afite imyaka 84 mu gihe mugenzi we afite 93.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!