00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pandora Papers: Abategetsi bigaramye amakuru abashinja kugira imitungo y’ibanga mu mahanga

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 4 Ukwakira 2021 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Abayobozi benshi hirya no hino ku Isi bavuze ko nta kibi bakoze nyuma ya raporo bagaragajwemo ibatunga urutoki ko bafite imitungo y’ibanga mu bindi bihugu.

Iyi raporo yiswe Pandora Papers, irimo amadosiye agera kuri miliyoni 12, ikaba ari yo itahuwemo amabanga menshi mu mateka y’Isi.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein bari mu bategetsi bakomeye bagera kuri 35 barimo abakiri ku butegetsi n’ababuhozeho bari muri iyi raporo. Bombi bagize icyo bayivugaho bemeza ko nta kibi bakoze.

Ubwami bwa Jordanie bwatangaje ko nta kidasanzwe cyangwa ikibi kiri mu kuba Umwami Abdullah yagira imitungo hanze y’igihugu mu gihe inyandiko zagiye ahagaragara zerekana ko yakoresheje mu buryo bw’ibanga agera kuri miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika mu kugura imitungo mu Bwongereza no muri Amerika kuva agiye ku ngoma mu 1999.

BBC yatangaje ko Umuvugizi wa ‘Kremlin’, Dmitry Peskov, yise ayo makuru ‘adafite ishingiro’ ashyira mu majwi ko Perezida Putin ndetse n’abagize umuryango we bafite imitungo y’ibanga.

Ati “Kugeza ubu ntibiramenyekana neza iby’aya amakuru n’icyo agamije. Nta mitungo y’ibanga y’umuryango wa Putin twigeze tubona.”

Aya makuru yabonywe n’Urweho Mpuzamahanga rw’abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye (International Consortium of Investigative Journalists (ICIJ) i Washington DC, rufatanyije n’ibigo by’itangazamakuru birenga 140.

Mu bandi bayobozi bavugwa harimo Andrej Babis, Minisitiri w’Intebe wa
Czech uvugwaho kugura inzu ebyiri za miliyoni 12 z’amayero mu Majyepfo y’u Bufaransa.

Yavuze ko ibyo birego bigamije kuvangira ibikorwa by’amatora ateganyijwe muri iki cyumweru yongeraho ko nta kibi cyangwa ikinyuranyije n’amategeko yakoze.

Hari kandi Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta hamwe n’abandi bantu batandatu bo mu muryango we bafite amasosiyete 13 mu mahanga na Perezida wa Chili, Sebastián Piñera, umuherwe utunze za miliyari uvugwa mu by’ibirombe by’amabuye y’agaciro y’ ‘umuringa’ n’ibyuma yagurishije ahantu habangamiye ibidukikije.

Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev, ashinjwa ko hamwe n’abo mu muryango we afite akaboko mu bucuruzi bw’imitungo mu Bwongereza bwashowemo arenga miliyoni 400 z’amayero.

Perezida Kenyatta we yavuze ko azagira icyo atangaza byimazeyo kuri aya makuru mu gihe azaba avuye mu ruzinduko rw’akazi arimo mu mahanga.

Pandora Papers ntizigeze zigaragaza ikimenyetso cy’uko Kenyatta yibye cyangwa yahishe imitungo mu masosiyete yo mu mahanga.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin (ibumoso), Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev (hagati) n’Umwami wa Jordanie bari mu bavugwa muri Pandora Papers

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .