Palestine yatangaje ko Visi Perezida wa Amerika atemerewe kuza muri icyo gihugu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Ukuboza 2017 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Umwe mu banyapolitiki bakomeye mu ishyaka Fatah riri ku butegetsi muri Palestine, yatangaje ko Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pence, atemerewe kwinjira muri icyo gihugu.

Gibril Rajoub yavuze ko Palestine idashobora kumwakira nyuma y’uko Perezida Donald Trump atangarije ko Yeruzalemu ari Umurwa Mukuru wa Israel, mu gihe na Palestine iwufata nk’umurwa wayo.

Mu ruzinduko Pence ateganya kugirira mu Karere Palestine iherereyemo muri uku kwezi, yari yasabye guhura na Perezida Mahmoud Abbas.

Rajoub yavuze ko ibyo Pence yasabye bitagishobotse. Ati “Mu izina ry’ishyaka Fatah ntangaje ko tutazaha ikaze ku butaka bwa Palestine uwungirije Trump. Yasabye guhura na Abbas tariki 19 Ukuboza i Betelehemu ariko uko guhura ntikuzabaho.”

Amerika yatangaje ko kuvanaho guhura kwa Pence na Abbas ari igihombo kuri Palestine nkuko ikinyamakuru 7sur7 cyabitangaje.

Itangazo rya Trump ryo kwemera Yeruzalemu nk’Umurwa Mukuru wa Israel ryamaganwe na bimwe mu bihugu bitandukanye ku isi.
Perezida Mahmoud Abbas yavuze ko nyuma y’iryo tangazo Amerika idakwiye gukomeza gufatwa nk’Umuhuza wa Israel na Palestine kuko ibyo yakoze bibangamiye amahoro.

Mu mwaka wa 1995 nibwo Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yatoye itegeko ryimurira Ambasade yayo i Yeruzalemu ivuye i Tel Aviv. Kuva ubwo buri Pereizda wagiye ajyaho yasinyaga iteka rya buri mezi atandatu ryo gukerereza iryo yimurwa.

Israel yafashe Yeruzalemu mu ntambara yo mu mwaka wa 1967, guhera icyo gihe ifata uwo mujyi nk’Umurwa wayo mukuru.

Palestine nayo ibona uwo mujyi nk’Umurwa Mukuru wayo igihe izaba imaze kwemerwa ku rwego mpuzamahanga nk’igihugu. Hashingiwe ku masezerano yo mu mwaka wa 1993 hagati y’impande zombi, ikibazo cya Yeruzalemu cyagombaga gukemukira mu biganiro.

Yeruzalemu nk’agace ka Israel ntibyigeze byemerwa ku rwego mpuzamahanga ndetse uretse Amerika iherutse kubihindura, ibindi bihugu Ambasade zabyo muri Israel ziri mu Mujyi wa Tel Aviv.

Palestine yatangaje ko Visi Perezida wa Amerika atemerewe kujya muri icyo gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza