Pakistan: Minisitiri ushinjwa guhindura indahiro yumvikanamo Intumwa y’Imana Mohammed yeguye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 27 Ugushyingo 2017 saa 12:02
Yasuwe :
0 0

Minisitiri Ushinzwe Amategeko muri Pakistan, Zahid Hamid, yeguye kuri uyu wa Mbere nyuma y’imyigaragambyo yari imaze iminsi mu gihugu ashinjwa ubuhakanyi.

Imyigaragambyo yakajije umurego mu mpera z’icyumweru gishize, abaturage bashinja Hamid ubuhakanyi kubera guhindura indahiro abanyapolitiki barahiraga bavugamo n’Intumwa y’Imana Mohammed.

Imyigaragambyo yaguyemo abantu batanu abandi bagera kuri 217 biganjemo ab’inzego z’umutekano barakomereka nk’uko Al Jazeera yabitangaje.

Guverinoma yatangaje ko nta mpinduka zabaye muri iyo ndahiro ahubwo ngo ni ikosa ryakozwe mu myandikire.

Hagombye kwitabazwa ingabo ngo zigarure umutekano nyuma y’uko izindi nzego z’umutekano zasaga n’izananiwe. Amashusho yafashwe agaragaza ko abapolisi bari bitwaje inkoni n’imyuka iryana mu maso bahanganye n’abigaragambya babateraga amabuye.

Abigaragambya bavuga ko ari ubuhakanyi no gutesha agaciro amategeko kuba havanywemo kwishingikiriza Intumwa y’Imana Mohammed ku banyapolitiki.

Kubera igitutu, Hamid, mu mpera z’icyumweru yasohoye amashusho avugamo ko yubaha Intumwa y’Imana kandi ko we n’umuryango we bakwemera gutanga ubuzima bwabo kubera icyubahiro baha Mohammed.

Umuyobozi w’Ishyaka, Tehreek-e Labbaik Pakistan, rigendera ku mahame ya Kiyisilamu, Hussain Rizvi, ni we bivugwa ko ari inyuma y’iyo myigaragambyo.

Rizvi yasabye Leta kurekura abantu bose batawe muri yombi kuva imyigaragambyo yatangira tariki 6 Ugushyingo 2017. Yavuze ko nibikorwa na we azasaba abaturage bakayihagarika.

Muri Kamena uyu mwaka, hari umugabo w’imyaka 30 wakatiwe urwo gupfa ashinjwa kwandika kuri Facebook amagambo atesha agaciro intumwa y’Imana Mohammed.

Muri Pakistan, icyaha cy’ubuhakanyi gishobora guhanishwa igihano cy’urupfu. Kuva mu 1990, abantu bagera kuri 73 barimo abashinjwa ubuhakanyi, abo mu miryango yabo n’abanyamategeko bababuraniye bishwe bahamijwe iki cyaha.

Minisitiri Ushinzwe Amategeko muri Pakistan, Zahid Hamid, yeguye nyuma yo gushinjwa ubuhakanyi
Umupolisi wo muri Pakistan atwaye mugenzi we wakomerekeye mu myigaragambyo
Umwe mu bigaragambya muri Pakistan ahanganye na Polisi mu Mujyi wa Islamabad ku ya 25 Ugushyingo 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza