Oprah Winfrey ashobora guhangana na Trump mu matora ya 2020

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 9 Mutarama 2018 saa 09:33
Yasuwe :
1 0

Oprah Winfrey, umwe mu bagore b’ibyamamare ku isi bavuga rikijyana yaba arimo gutekereza kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), nkuko inshuti ze za hafi ebyiri zabitangaje.

Izi nshuti ze ebyiri zasabye CNN kutazitangaza amazina, zabitangaje nyuma y’ijambo ridasanzwe Winfrey yavugiye mu birori bya Golden Globes Awards ku Cyumweru nijoro, ryatumye bamwe batangira gutekereza ko aziyamamaza mu 2020.

Yagize ati “Ku bakobwa bose bari kureba, umunsi mushya uregereje.”

Kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ngo Winfrey yakomeje kubisabwa n’inshuti ze za hafi cyane mu mezi menshi ashize ariko we ntabyiteho.

Bamwe mu banyapolitiki bakunze kugaragaza ko ubwamamare n’ubukire bwa Winfrey byatuma aba umukandida w’ishyaka ry’Aba- démocrate mu matora. Gusa hari abandi bamushidikanyagaho bibaza niba Abanyamerika bayoborwa n’ibyamamare kuri Televiziyo inshuro ebyiri zikurikirana.

Kugeza ubu ni ibivugwa ariko nyuma y’ijambo yavuze abafana be babinyujije kuri Twitter na Facebook bagaragaje ko bifuza ko yiyamamaza.

Winfrey yakunze kwirinda gusubiza ibibazo bimubaza niba aziyamamaza ariko itorwa rya Trump rishobora kuba ryaramuzamuriye ibyiyumviro by’uko yayobora.

Nyuma y’ijambo, umugabo wa Winfrey witwa Stedman Graham, yavuze ko kwiyamamaza bishoboka ahubwo ari ah’abaturage.

Winfrey yamamaje Barack Obama mu 2008 anashyigikira Hillary Clinton mu 2016. Mu kwiyamamaza kwa Clinton, yashyigikiye igitekerezo cy’uko igihe kigeze ngo umugore abe Perezida muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Nubwo adafite uburambe muri politiki, muri Werurwe umwaka ushize Winfrey yabwiye Bloomberg ko ‘bidakenera kuba warabaye muri Guverinoma ngo utorerwe kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika’. Abahanga bakavuga ko yatangaga urugero kuri Trump.

Winfrey wavukiye muri Leta ya Mississippi, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1963, abarirwa mu baherwe ku Isi aho afite umutungo ugera muri Miliyari 2.8 z’amadorali.

Oprah Winfrey ashobora guhangana na Trump mu matora ya 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza