00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OnlyFans igiye guhagarika amashusho n’amafoto by’urukozasoni

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Kanama 2021 saa 03:40
Yasuwe :
0 0

Urubuga rw’Abongereza rwa OnlyFans, ruzwiho gutangaza amashusho n’amafoto birimo n’iby’urukozasoni rugiye guhagarika amashusho amwe y’urukozasoni yarubarizwagaho.

Uru rubuga ku wa Kane tariki ya 19 Kanama 2021 rwatangaje ko amashusho agaragaramo ibyerekeye imibonano mpuzabitsona n’ibindi bisa nabyo, ababishyiraho bagiye kujya bakumirwa.

Mu itangazo rwashyize hanze, rwavuze ko ari umwanzuro uzatangira gukurikizwa guhera ku wa 1 kwakira 2021. Ibi batangaje ko bagiye kubikora kubera ubusabe bw’abafatanyabikorwa babo.

Itangazo hari rivuga riti “Mu rwego rwo gukomeza gusigasira kuramba k’uru rubuga, no kurema umuryango mugari uhuriweho n’abahanzi ndetse n’abafana, tugomba gushyiraho amabwiriza ku bishyirwa ku rubuga rwacu.”

Iri tangazo rivuga ko OnlyFans izareka abahanzi bagashyiraho ibintu birimo ubwambure mu gihe bizaba bihuye na politiki yayo.

Uru rubuga rwatangijwe mu 2016, ariko ruza gukundwa cyane mu bihe bya COVID-19. Abatangije uru rubuga baheruka gutangaza ko bagiye gutangiza urundi rubuga rwitwa OFTV ruzajya rwifashishwa n’abanyamuziki, abajyanama mu myitozo ngororamubiri, abatetsi ndetse n’abanyarwenya.

OnlyFans ikoreshwa n’abarenga miliyoni 13 ubu barimo n’abo mu Rwanda. Nka Uwimbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo uri mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, muri Gashyantare yinjiye mu banyarwandakazi bamaze gutangaza byeruye ko binjiye mu bucuruzi bw’amashusho kuri uru rubuga.

OnlyFans igiye guhagarika amashusho n’amafoto by’urukozasoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .