00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OMS yerekanye ko ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwacogozwa no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryasabye ibihugu gukomeza gukaza uburyo bikurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, kuko atanga umusaruro no mu guhangana n’ubwoko bwayo bwihinduranya buteye inkeke.

Kuva mu mpera za 2019 ubwo Coronavirus yagaragaraga bwa mbere i Wuhan mu Bushinwa, hamaze kuboneka ubwoko bwayo bwihinduranya bugera ku icyenda.

Hari bune bufatwa nk’ubuhangayikishije (Variants of Concern ,VOCs) ari bwo Alpha yabonetse bwa mbere mu Bwongereza, Beta yaturutse muri Afurika y’Epfo, Gamma yagaragaye bwa mbere muri Brésil ndetse na Delta yavumbuwe mu Buhinde.

Butanu bufatwa nk’ubudateye impungenge, ni Eta yagiye iboneka mu bihugu byinshi, Epsilon na Lota zagaragaye bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,¬¬ Kappa yabonetse mu Buhinde ndetse na Lambda yahereye muri Peru.

Ibyo byiciro bibiri byakozwe hashingiwe ku muvuduko zikwirakwiraho, uko zishobora kurembya uwazanduye, impfu zitera n’ingano y’abazandura bakajya mu bitaro. Harebwe kandi ubushobozi bw’inkingo zikoreshwa kugeza ubu mu guhangana nazo.

OMS isobanura ko kugeza ubu amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo kwirinda kwandura, kwanduza no gukwirakwiza Coronavirus ari nayo agomba gukomeza kwifashishwa no kuri ubwo bwoko bushya, kuko atanga umusaruro.

Ayo arimo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabuni, kwirinda kujya ahari abantu benshi, kwirinda guhoberana no gusuhuzanya muhana ibiganza kuba ahantu hafunguye ku buryo hagerwa n’umwuka wa Oxygène, gukora siporo n’ibindi.

Yagize iti “Ingamba n’amabwiriza [byo kwirinda Coronavirus] byashyizweho na OMS byubahirizwa ubu, bikomeje gutanga umusaruro no kuri virus zihinduranya zabonetse kuva icyorezo cyatangira.”

Yemeje ko mu bihugu byinshi byagaragayemo ubwoko buhangayikishije mu bwihinduranya, hari ibimenyetso ko ingamba n’amabwiriza byashyizweho n’inzego z’ubuzima ndetse n’ibihugu ubwabyo, byatanze umusanzu ufatika mu kugabanya imibare y’abandura, abarwarira mu bitaro n’abahitanwa n’icyorezo.

Yongeyeho iti “Ibihugu n’inzego zabyo birashishikarizwa gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda zisanzwe zihari. Inzego [z’ibihugu] zirashishikarizwa kandi gukaza igenzura mu gukurikirana no kunoza uburyo bwo gutanga ibimenyetso bigaragaraza urugero rw’ikwirakwira rya virus zihinduranya hashingiwe ku rwego rw’agace; zikanagaragaza ibihe bidasanzwe by’icyorezo.”

OMS isaba ko mu gihe hari ahagaragaye ubwoko bwa Coronavirus yihinduranya iri mu zihangayikishije, igihugu gikwiye gushyira ahagaragara amakuru ajyanye n’impinduka zigenda ziba ku tunyangingo twayo.

Kirasabwa kugaragariza OMS amatsinda y’abagaragayeho ubwandu bw’ubwo bwoko ku ikubitiro; gukora iperereza n’amasuzuma atandukanye ku ngaruka zikomeye zabwo haba ku kurembya ababwandura, uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima afasha guhangana nabwo, ibimenyetso, uko ubudahangarwa buba buhagaze, uko iyo virus ica intege ubwirinzi bw’umubiri n’ibindi by’ingezi.

Mu gihe habonetse virus iri mu bwoko bw’izidahangayikishije, kirasabwa kumenyesha Ibiro bya OMS bikirimo cyangwa ibiri mu karere giherereyemo, kikanerekana abamaze kubusanganwa, aho babonetse n’igihe babonekeye ndetse n’ibimenyetso bagaragaza.

Ni ngombwa ko icyo gihugu gishyira ahabona amakuru y’uko utunyangingo twayo tugenda duhinduka; kigakora ubushakashatsi bwumvikanisha neza ingaruka zayo haba mu kurembya uwayirwaye, uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima afasha mu guhangana nayo n’ibindi bikenewe.

OMS isaba ko muri icyo gihe igihugu kiba kigomba gukora ubushakashatsi bwo muri laboratwari harebwa ingaruka z’iyo virus. Iyo kitabishoboye bijyanye n’ubushobozi bwacyo, cyemerewe kuyisaba ubufasha.

OMS yasabye ko hakazwa iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus kuko afasha no ku bwoko bwayo bwihinduranya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .