Obama yasubitse ibiganiro na Perezida wa Philippines wamwise umwana w’indaya

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 6 Nzeri 2016 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama yasubitse ibiganiro yagombaga kugirana na mugenzi we wa Philippines, Rodrigo Duterte nyuma y’uko uyu amwise umwana wabyawe n’indaya(son of a whore).

Obama na Duterte bagombaga guhura kuri uyu wa kabiri mu nama ihuza ibihugu byo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Asia (Association of Southeast Asian Nations summit) ibera i Laos.

Iri jambo Duterte yarivuze ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru mu mujyi wa Manila mbere y’uko yerekeza Laos.

Ubwo abanyamakuru bamubazaga uko azifata Obama naramuka amubajije ku bwicanyi bunyuranyije n’amategeko buvugwa muri Philippines yahise asubiza ko agomba kwiyubaha adakwiye kubaza ibibazo nk’ibyo.

Mu mvugo ikarishye, Duterte yise Obama umwana w’indaya ndetse avuga ko namubaza ikibazo nka kiriya azamuvuma.

The Guardian dukesha iyi nkuru ivuga ko ubwo aya magambo yageraga kuri Obama wari witabiriye inama ya G20 mu Bushinwa yahise avuga ko ikipe ye iza gusuzuma niba bikiri ngombwa ko agirana ibiganiro na Duterte.

Nyuma y’amasaha make, umuvugizi wa perezidanse ya Amerika yahise atangaza ko ibiganiro byasubitswe ko ahubwo Obama azahura na perezida wa Koreya y’Epfo, Park Geun-hye.

Obama yinjiye mu mubare w’abandi bantu bagiye batukwa ku babyeyi babo na Duterte barimo Papa Francis, ambasaderi wa US muri Philippines n’abandi bayobozi ba kiliziya gatolika muri iki gihugu.

Duterte ashinjwa gushoza intambara ku icuruzwa ry’ibiyobyabwenge aho imibare yashyizwe hanze ku cyumweru igaragaza ko mu mezi abiri gusa abagera ku 2400 bamaze kwicwa.

Ubwo yarahiriraga kuba perezida muri Kamena uyu mwaka, Duterte yahaye abaturage uburenganzira bwo kwica abanywi b’ibiyobyabwenge.

Yanigeze kuvuga ko kandi abantu ibihumbi 100 bafite aho bahuriye n’ibiyobyabwenge bazicwa bakajugunywa mu mugezi wa Manila.

Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza