Obama yahuye n’uruva gusenya ageze mu Bushinwa aho yitabiriye inama ya G20

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 4 Nzeri 2016 saa 03:42
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagerageje guhosha umwuka mubi ukomeje kuvugwa hagati y’u Bushinwa na USA, nyuma y’ukutumvikana kwabayeho ubwo uyu muyobozi yageraga mu Bushinwa kuri uyu wa Gatandatu, yitabiriye inama y’ibihugu 20 bikize ku Isi, G20.

Ni uruzinduko rwa nyuma Obama agiriye mu Bushinwa mbere y’uko hamenyekana uzamusimbura, ariko rwatangiye nabi kuva ku isaha indege ye Air Force One yageraye mu mujyi wa Hangzhou mu Burasirazuba bw’u Bushinwa, ari naho hazabera iyo nama ya G20.

Bitandukanye n’uko bimenyerewe, Obama kuri uyu wa Gatandatu yasanze nta rwego runini yateguriwe, rumwe bacomeka ku ndege abantu bakarumanukiraho cyangwa bakaruzamukiraho. Byasabye ko indege imanura urwo bikoranye ruba rufatanye n’urugi aba arirwo akoresha, ndetse asanga nta n’itapi y’umutuku bamuteguriye.

Mu kugera hasi, havutse ukutumvikana nyuma y’umwe mu bantu ba hafi ya Perezida Obama n’ushinzwe umutekano w’umushinwa, ubwo uyu mushinwa yangaga ko abanyamakuru bagendana na Obama bamwegera.

Ibi byafashwe nk’ibidasanzwe bimenyerewe iyo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika agendereye igihugu cy’amahanga.

Al Jazeera yatangaje ko mu babujijwe kwegera Obama harimo n’umujyanama we mu by’umutekano, Susan Rice, ubwo yashakaga kumwegera atambutse ku mugozi wari washyizweho ngo ukumire abanyamakuru.

Babaye nk’abaterana amagambo kugeza ubwo undi mu bashinzwe umutekano wa Obama yitambika hagati yabo, icyo gihe Rice akaba yavugaga amagambo menshi asubiza uyu mushinwa n’ubwo ibyo yasubizaga bitumvikanye neza.

Ntibyamenyekanye niba uyu muyobozi mu Bushinwa atamenye ko Susan Rice ari umuyobozi ukomeye muri Amerika atari umunyamakuru. Uyu mushinwa yahise anahindukirana ushinzwe itangazamakuru werekaga abanyamakuru bajyanye na Obama aho bagomba guhagarara bafata amashusho ya Obama ava mu ndege.
Uyu Munyamerika yagerageje kumvikanisha ko umuyobozi wabo aribo bagena amabwiriza y’urugendo rwe, ariko uyu mushinwa yahise abatera utwatsi avuga cyane, ati “Iki ni igihugu cyacu! Ni ikibuga cy’indege cyacu!’’

Ubwo yabwiraga itangazamakuru ku byabaye byose ku kibuga cy’indege kuri iki Cyumweru mu mujyi wa Hangzhou, Obama yavuze ko hadakwiriye gukabiriza ibintu.

Ati "Dutekereza ko ari ingenzi ko itangazamakuru ribasha kubona ibijyanye n’akazi dukora, kugira ngo babashe no kugira ibibazo babaza. Kandi ntidusiga inyuma amahame yacu n’indangagaciro iyo tugiye muri izi ngendo.’’

Obama yavuze ko ibi atari ubwa mbere bibayeho nubwo ari ubwa mbere bibaye mu Bushinwa, avuga ko bishobora guteza akabazo kandi igihugu cye kitajya gisaba imbabazi iyo hari ibyo cyasabye, cyane ibijyanye no korohereza itangazamakuru.’’

Ibi bibazo byakomeje no mu bindi bikorwa bya Obama, ubwo umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press yangirwaga kwinjira mu cyumba cyaberagamo igikorwa kijyanye n’imihindagurikire y’ikirere bitewe n’uko handitswe izina bamwitirira, nubwo yaje kwinjira nyuma y’ubufasha bwa Ambasade ya Amerika.

Abandi bayobozi babiri b’abashinwa barimo umwe wari uri gufasha itsinda ryaturutse muri Amerika, byasabye ko batandukanywa nyuma y’uko bari bamaze gufatana mu mashati.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza