Obama yavuze ko abirabura nibatora Trump bizaba ari nk’igitutsi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 19 Nzeri 2016 saa 01:39
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama yeruye avuga ko bizaba ari nk’igitutsi kuri we abirabura nibaramuka batinyutse gutora Donald Trump, umukandida w’ishyaka ry’aba- Républicains.

Ibi Obama yabivuze ubwo yari yitabiriye inama y’umuryango w’abirabura b’Abanyamerika ukora ubushakashatsi ku bibazo bahura nabyo.

Obama yavuze ko bizaba ari nk’igitutsi ku murage we, abirabura nibaramuka batoye Trump cyangwa bakanga kwitabira amatora ateganyijwe mu mpera z’Ugushyingo 2016.

Ati”Tugomba gusaba abantu gutora. Nzabifata nk’igitutsi kuri njye, no ku murage wanjye, uyu muryango nuramuka uteshutse, ukananirwa kwitabira aya matora. Murashaka kunsezerera neza? Nimujye gutora.”

Perezida Obama yatangaje iyi mbwirwaruhame mu gihe habura gusa amezi atarenze abiri ngo umunsi w’amatora ugere; yumvikanye asaba Abanyamerika b’abirabura gushyigikira umukandida w’ishyaka ry’aba-Democrates, Hillary Clinton mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Obama yanagarutse ku gihe Trump yigeze kuvuga ko Islamic State, ubukene, imihindagurikire y’ibihe, ikibazo cya Korea ya Ruguru, byose abyirengagiza nk’uko yirengagiza icyemezo cye cy’amavuko.

Inkuru dukesha Independent ivuga ko mu ijambo rye, Obama yasobanuye Trump nk’umuntu urwanya uburenganzira bwa muntu n’uburinganire kandi utarahwemye kwerekana ko mu buzima bwe adaha agaciro abakozi.

Hillary Clinton nawe wari witabiriye iyi nama yasabye abirabura kumutora ndetse anashimangira ko Obama ari umwe mu bayobozi beza Amerika yagize.

Obama yasabye abirabura b'Abanyamerika gushyigikira Hillary Clinton

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza