Kwamamaza

Obama yabwiye Trump ko adakwiye kuba Perezida,undi amusubiza ko ntacyo asize

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 10:16' na Rabbi Malo Umucunguzi


Nta munsi w’ubusa Donald Trump atumvikanye ku magambo akomeye, ku buryo bamwe bibaza isura y’ibyemezo bye naramuka atorewe kuyobora Amerika nk’igihugu cy’igihangange ku Isi.

Mu gihe buri mukandida aba ashakisha uko aca urwaho mugenzi we ngo yigarurire amajwi, Perezida Barack Obama uri kwamamaza Hillary Clinton yanenze Trump ko adakwiye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nawe amusubiza ko imyaka umunani amaze muri White House yaranzwe n’ibibazo gusa.

Hahanzwe amaso umunsi ukomeye hagati ya Hillary Clinton wo mu ba Democrates ugomba kuzisobanura na Donald Trump w’umu Republicain mu mezi atatu ari imbere, kuwa 8 Ugushyingo.

Trump ari mu mazi abira nyuma yo kwibasira umuryango w’umuyisilamu Khizr Khan. Umuhungu we Captain Humayun Khan wari umusirikare wa Amerika, yaguye mu gitero cy’igisasu muri Iraq mu 2004.

Ubu uyu muryango urubashywe ndetse wahawe izina rya ‘‘Gold Star’’ rihabwa ababuriye imiryango yabo mu butumwa bw’igihugu, ku buryo mu cyumweru gishize wahawe ijambo mu nteko rusange y’aba democrate.

Khizr Khan wari uhagararanye n’umugore we, yateruye anenga politiki ya Donald Trump yo gukumira abayisilamu muri Amerika, kandi umuhungu we yaraguye ku rugamba mu mwambaro wa Amerika, mu gihe Trump “nta kintu cyangwa umuntu” yitangiye kubw’igihugu.

Trump utajya aripfana, yasubije asa n’uwibasira umugore wa Khizr wari uhagaze muri iyo nteko “nk’utari wemerewe kugira ikintu na kimwe avuga”.

Byatumye abantu bakomeye batangira kumufata nk’udakwiye icyubahiro, ndetse batangira kumutera umugongo.

Obama ati "Umukandida w’aba- républicain ntakwiye kuba Perezida ndetse akomeje kubigaragaza. Gusagarira umuryango wubashywe (Gold Star) … bigaragaza neza ko atiteguye aka kazi.”

Perezida w’u Bufaransa, Fançois Hollande nawe yunze mu ry’abanenga Trump kuri uyu wa kabiri, avuga ko amagambo ye yatumye abantu “bagira iseseme”.

Obama niwe Perezida mubi wa Amerika

Ubwo yaganiraga na Fox News kuri uyu wa Kabiri Trump yavuze ko Obama umunenga “yaranzwe n’intege nke, nta kintu yabashije kugeraho,” ndetse “ashobora kuba ari we Perezida mubi Amerika igize mu mateka yayo.”

Trump yamunenze uburyo yitwaye mu kibazo cya Ukraine n’u Burusiya, ku buryo asanga yumva amurusha politiki mpuzamahanga.

Yanashinje Obama na Hillary Clinton “guteza umutekano mucye mu burasirazuba bwo hagati”, bashyira “igihugu mu kaga” abishingiye ku butumwa bwa leta Clinton yoherezaga akoresheje email ye bwite.

Abakurikiranira hafi uko abantu biteguye kugaragaza amahitamo yabo mu matora, barerekana ko Hillary Clinton afite amahirwe menshi yo gutsinda Donald Trump.

Hari abasangiye ishyaka na Trump bavuga ko batiteguye kumutora barimo Barbara Bush umugore wa George W. Bush wigeze kuyobora Amerika, Jeb Bush hamwe na John Kasich bahatanaga na Trump mu matora y’ibanze, ndetse na Mitt Romney wiyamamaje mu 2012.

Obama yanenze Trump undi nawe amusubiza ko ntacyo yamariye Amerika

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved