00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka igera kuri 20, Israel yongeye kwinjira muri AU nk’indorerezi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Leta ya Israel yongeye kwinjira mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk’indorerezi, ku nshuro ya mbere kuva mu 2002, itangaza ko ari umunsi wo kwishimira ku mubano wayo n’ibihugu binyamuryango bya AU.

Kuri uyu wa Kane, tariki 22 Nyakanga 2021, ni bwo Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia, Aleligne Admasu, yatanze ubusabe bw’igihugu cye bwo kongera kwinjira muri AU nk’indorerezi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Yair Lapid, yavuze ko “Uyu ni umunsi wo kwizihiza umubano wa Israel na Afurika. Bizadufasha mu kongerera imbagaraga ibikorwa byacu n’Umugabane wa Afurika ndetse nk’umunyamuryango w’uyu muryango.”

Israel isanzwe ifitanye umubano mu bya diplomasi n’ibihugu 46 bya Afurika ndetse bikaba bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye z’iterambere n’ubucuruzi.

Ikigega cya Israel cy’Iterambere n’Ubufatanye, MASHAV, gikorera imishinga itandukanye muri bimwe mu bihugu bya Afurika.

Mu myaka yashize, Israel yagiye ivugurura umubano n’ibihugu bya Chad, Guinea, Sudani byamaze kwinjira mu masezerano yitiriwe ‘Abraham Accords’ mu mezi make ashize ndetse bitangaza ko byavuguruye umubano wabyo n’iki gihugu.

Kuba Israel yongeye guhabwa ikaze muri AU nk’indorerezi bizafasha impande zombi, mu gufatanya mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ndetse n’intambara z’iterabwoba zugarije umugabane wa Afurika.

Amateka hagati ya Israel na Afurika yahindutse mu 2019, ubwo Repubulika ya Guinea ubusanzwe igizwe n’igice kinini cy’abaturage bo mu Idini ya Islam yazahuye umubano na Israel nyuma y’imyaka 49, byombi bifitanye agatotsi.

Nyuma y’igihe gito kandi icyo gihugu cya Guinea hamwe na Sénégal byahise byohereza ba Ambasaderi babihagarariye muri Israel, ku nshuro ya mbere.

Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bagiye kongera kwakira Israel nk'indorerezi. Ifoto yafashwe mu mwaka wa 2019, icyo gihe Coronavirus yari itaribasira Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .