Montgomery yahamijwe icyaha cyo kwica Stinnett wari ufite imyaka 23 amunigishije umugozi, ubundi agakoresha icyuma yari afite akamukura umwana mu nda yari ifite amezi umunani, akamujyana avuga ko ari uwe nyuma yo kwica nyina.
Urubanza rw’uyu mugore rwakuruye impaka cyane dore ko abashyigikiye ko igihano cy’urupfu kivanwaho muri Amerika n’abanyamategeko bavugaga ko Montgomery yari afite ikibazo cyo mu mutwe, ku buryo ibyo yakoze atari yabitekerejeho neza.
Mu buto bwe, Montgomery yarahohotewe cyane, aho bivugwa ko yafashwe ku ngufu inshuro nyinshi. Kubera izi mpamvu, abanyamategeko b’uyu mugore bavuga ko atagakwiye guhanishwa igihano nk’iki gikomeye kuko iryo hohotera yakorewe ryagize ingaruka ku mitekerereze ye, ibintu byanemejwe n’abaganga.
Mu minsi ye ya nyuma, Montgomery yakoresheje umwanya we adodera abanyamategeko be imitako akayibaha nk’impano, ndetse ngo yari umuntu utuje cyane. Ibi bikorwa ariko byaje guhagarikwa nyuma y’uko uyu mugore yambuwe amadarubindi ye aho byakekwaga ko ashobora kuzayakoresha yiyahura.
Abanyamategeko be bavuga ko no kugeza mu minsi ye ya nyuma, kubera ibibazo byo mu mutwe, Montgomery atari yakiyumvisha neza uburemere bw’igihano cy’urupfu azahabwa, ibyo bavuga ko bigaragaza ko yari afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.
Mbere yo kwicwa atewe urushinge, Montgomery yabajijwe niba hari ijambo rya nyuma afite ryo kuvuga, asubiza ko “ntaryo”.
Mbere y’uko Trump asohoka muri White House, hari hateganyijwe kwicwa abandi bantu babiri, gusa ibihano byabo byarasubitswe bitewe n’uko banduye icyorezo cya Coronavirus.
Victoria Jo ufite imyaka 16, niwe Montgomery yagerageje kwiba ndetse amwicira nyina. Kuva iki kibazo cyatangira, nta kintu na kimwe arakivugaho ariko akaba akurikiranwa bya hafi kuko bikekwa ko ashobobora kuzakurizamo ibibazo byo mu mutwe, na cyane ko atangiye guca akenge.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!