Umuhungu wa Osama yarongoye umukobwa w’umwe mu bagabye igitero kuri Amerika mu 2001

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Kanama 2018 saa 12:10
Yasuwe :
1 0

Hamza bin Laden, umuhungu wa Osama bin Laden wahoze ayoboye umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda, yarongoye umukobwa w’icyihebe cyayobeje indege zahitanye ibihumbi by’abantu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuryango wa Osama uherutse gutangariza ikinyamakuru The Guardian ko Hamza yarongoye umukobwa wa Mohammed Atta, Umunyamisiri akaba umwe mu byihebe byayobeje indege zasenye imiturirwa muri Amerika tariki ya 11 Nzeli 2001, bigahitana abantu bagera ku bihumbi bitatu.

Hamza ni umuhungu Osama yabyaranye n’umwe mu bagore be batatu, Khairiah Sabah. Uyu mugore ni na we bari kumwe ubwo yicwaga arashwe n’ingabo za Amerika muri Gicurasi 2011 mu mujyi wa Abbottabad muri Pakistan.

Barumuna ba Osama, Ahmad na Hassan Al Attas babwiye itangazamakuru ko Hamza ashobora kuba yarasigaranye umwanya ukomeye muri Al Qaeda nyuma y’urupfu rwa se, kandi ikimushishikaje ari ukumuhorera.

Nyuka y’urupfu rwa se, Hamza yagiye asohora amatangazo asaba abayoboke ba Al Qaeda gutangiza intambara kuri Amerika, u Bwongereza, Israel n’u Bufaransa. Bivugwa ko ari we wungirije umuyobozi mukuru wa Al Qaeda, Ayman Al Zawahiri.

Ahmad Al Attas yavuze ko batazi aho Hamza aherereye icyakora ngo icyo bazi nuko yarongoye umukobwa wa Atta.

Ati “Twumvise ko yarongoye umukobwa wa Mohammed Al Atta. Ntabwo tuzi aho aherereye ariko birashoboka ko ari muri Afghanistan.”
Inzego z’ubutasi ku mugabane w’u Burayi zimaze imyaka ibiri zihiga Hamza kuko zimubona nk’umwe mu bashobora gukurura abayoboke benshi ba Al Qaeda.

Kuba yararongoye umukobwa wa Atta ni icyerekana ko uwo mutwe ugishyize imbere ibikorwa by’iterabwoba nk’ibyakorewe i New York muri 2001 kandi ko ukigendera ku murage wa Osama bin Laden.

Amabaruwa yafatiwe aho Osama yiciwe, agaragaza ko yateguraga umuhungu we Hamza kuzamusimbura agamije guhorera abahungu be bagiye bicwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Murumuna wa Osama, Hassan Al Attas yavuze ko aramutse ahuye na Hamza yamubwira ko inzira arimo atari yo.

Yagize ati “Iyaba Hamza yari imbere yanjye ubu, nari kumubwira nti ‘Imana ikuyobore, tekereza kubyo uri gukora, ntukurikize imikorere ya papa wawe.Uri kwinjiza ubugingo bwawe mu bikorwa bibi.”

Nyuma yo kwicwa, abandi bagize umuryango wa Osama barimo abagore n’abana be bagarutse muri Arabie Saoudite.

Hamza bin Laden, umuhungu wa Osama bin Laden

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza