00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntibisanzwe! Muri Bulgarie bimakaje umuco wo kujyana abakobwa ku isoko, abahungu bagacagura abo bashimye

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 14 Nyakanga 2021 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

U Burayi ni umwe mu migabane idahwema kugaragaza kenshi ko ari nyambere mu guharanira uburenganzira bwa muntu no guteza imbere ukwishyira ukizana, ariko imyaka ibihumbi irirenze abakobwa bo mu bwoko bwitwa “Kalaidzhii” buba muri Bulgarie bajyanwa ku isoko buri mwaka, abahungu bagacaguramo uwo bashimye hagakurikiraho kumvikana n’iwabo ibiciro.

Ni umuco bikekwa ko watangiye hagati y’ikinyejana cya gatanu n’icya 15, aho buri wa Gatandatu ubanziriza Icyumweru cya Pasika hategurwa ibirori bikomeye, abantu benshi bagahurira ahitwa St. Todor babyambariye.

Abagore bazinga neza imisatsi yabo bakitega ibitambaro by’amabara mu mutwe, bakambara amakanzu maremare n’imikufi ya Zahabu; bagashyira imbere abakobwa babo barimbye bakisiga make up nk’abagezweho, ubundi bakerekeza “ku isoko ry’abageni”.

PRI igaragaza ko iyo bageze kuri St. Todor haba hateguwe neza bakahasanga agasembuye n’amafunguro meza asobanutse, bakarya, bakanywa barangiza bakabyina.

Muri Gashyantare 2021, Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi yavuze ko ibyo birori bihuriramo abantu bakabakaba 18.000 buri mwaka, bikajyanwamo abakobwa bari hagati y’imyaka 13 na 20.

Muri uko kubyina n’abahungu baba bahageze bagenda bareba ubwiza bw’abakobwa, uwo ashimye akamwegera bakaganira, bahuza akajya kuvugana na se bagaciririkanwa.

Ni umuco abenshi muri ba nyirawo bizera ko udateze gucika kuko umuhungu cyangwa umukobwa waho ntiyemerewe gushakana n’uwo mu bundi bwoko.

Icyakora abenshi mu basore baho bivovotera ko bibahenda cyane kuko umugeni atangwaho nibura 7.000 $, yaba ari mwiza cyane bikagera no muri 20.000$.

Petko Kolev wari umaze imyaka 10 ashakisha umugore akamwimwa ngo yatanze make, mu 2011 yagize ati “Sinkunda uyu mugenzo, ni mubi cyane, ni umugenzo w’amafuti.”

Kuri we ngo yumvaga yahitamo gutorokana umukobwa bakibanira batabisabye ababyeyi mu kwirinda ibyo biciro by’umurengera, ariko atinya ko abikoze inshuti n’umuryango zamuvaho agasigara ari nyakamwe. Byatumye yihangana amara iyo myaka yose agitegereje.

Uwitwa Vasilka Todorova we yavuze ko ari ugutesha agaciro abakobwa. Ati “Abo mu bwoko bw’Aba-Kalaidzhii bajyana abakobwa babo kubagurisha ku isoko nk’ifarashi. [Abakobwa babo] bafatwa nk’inyamaswa, ikibura ni ibimenyetso byo kubaza ngo aragurishwa angahe gusa.”

Umuhanga mu bijyanye n’imibanire ya muntu n’umuco wo muri icyo gihugu, Velcho Krustev, we yasobanuye bitagahawe inyito y’uko abahungu “bagura” ahubwo ari ishimwe rya se w’umukobwa kuba yaramurinze ingeso mbi akagumana ubusugi, bityo abana azabyara bose umugabo akazaba yizeye ko ari be.

Ikindi ngo ni uko ayo mafaranga bisa n’aho asubizwa binyuze mu mpano n’ubufasha bw’amafaranga se w’umukobwa agenera uwo muryango mushya.

Krustev yagaragaje ko impamvu ayo mafaranga umusore ayacibwa ari ukugira ngo se w’umukobwa amenye neza niba umukwe we azashobora gutunga umuryango.

Ku wa 4 Gashyantare uyu mwaka Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi yasabye ibisobanuro kuri iryo “soko ry’abageni” ibaza niba atari “ubucuruzi bw’abantu” buri kuhakorerwa kandi uwo Muryango utabyemera.

Ababarirwa mu bihumbi 18 barema isoko ry'abageni muri Bulgarie buri mwaka
Abagore baba baherekeje abakobwa babo
Abakobwa baba barimbye bakisiga uko bashoboye kose abasore nabo bakaza gucagura
Abakobwa basabwa kwambara ibigezweho ku buryo bakurura abahungu
Bamwe mu batuye Bulgarie bafite umuco wo kujyana abakobwa babo bageze mu myaka y'ubukure ku isoko abahungu bagahitamo, uwo bashimye bagaciririkanywa ibiciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .