Kwamamaza

Ni iki Afurika yakwitega mu gihe Trump yaba atorewe kuyobora Amerika?

Yanditswe kuya 22-08-2016 saa 13:08' na IGIHE


Kuva Donald Trump atangira kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umukandida uhagarariye ishyaka ry’Aba-republicains, mu mbwirwaruhame ze yakunze kunenga imitegekere y’abayobozi ba Afurika, hakibazwa icyakurikiraho mu gihe yaba atsinze amatora.

Kuva kuri George Washington wayoboye Leta Zunze ubumwe za Amerika bwa mbere kugeza kuri Barack Obama ugiye kuva ku butegetsi mu mpera z’uyu mwaka habayeho ububanyi n’amahanga bukomeye n’imigabane yose igize Isi, ariko byagera kuri Afurika bikaba akarusho.

Urugero ruto rwafatirwa kuri Barack Obama wari ufite imigambi yo gukorana bya hafi na Afurika, mu gushimangira imiyborere n’imikorere ishingiye kuri demokarasi.

Ibi kimwe na gahunda zishyira imbere inyungu za Afurika bisa n’ibitazagaragara muri gahunda na politiki y’umukandida rukumbi w’ishyaka ry’aba- Républicains, Donald Trump, wamaze kugaragaza neza ko adashyigikiye na gato ibikorwa bya bamwe mu bategetsi ba Afurika avuga ko ari abanyagitugu, anagambiriye kuzabata mu gihome.

Uretse abayobozi kandi, hari n’urutonde rw’ibihugu 19 bya Afurika Trump yamaze gushyira ku murongo ko mu gihe azaba yatowe, ababikomokamo bazahita burizwa indege shishi itabona bagasubizwa iwabo, kuko bamara imirimo y’abanyagihugu.

Aha ngo ku ikubitiro hari Nigeria, Namibia, Cameroun, Gambia, Ghana, Kenya, Lesotho, Malawi, Mauritius, Mozambique, Guinea, Rwanda, Sierra Leone, Solomon Island, Afurika y’Epfo, Swaziland, Tanzania, Uganda na Zambia.

Mu kubisobanura yagize ati “ Si abirabura bagomba kugenda, ni Abanyafurika.”

Ibi bigaragaza ishusho y’umubano wa Amerika n’umugabane wa Afurika ushobora kutazaba mwiza na gato mu gihe Trump yaba atorewe kwicara muri White House manda imwe cyangwa ebyiri.

Donald Trump wakunze kutarya iminwa mu gihe abajijwe kuri Afurika, muri Werurwe 2016 yavuze ko abategetsi ba Afurika ari abanyenda nini, bityo ko Afurika ikwiriye kongera gukoronizwa.

Trump ntashyigikiye kuva muri ICC kwa Afurika

Byumvikana ko mu gihe Donald Trump yaba agiye ku butegetsi atacana uwaka na Afurika isigaranye 1/3 cy’umutungo kamere uhishe munsi y’ubutaka bw’Isi, nyamara abamubanjirije basa n’abahashakiye umubano udasanzwe kuko ari naho bakura byinshi mu buryo bworoshye.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru muri Leta ya Nebraska, Donald Trump yagize ati “ Biteye ikimwaro ku bategetsi ba Afurika bashaka kwikura mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC). Njye uko mbibona, barashaka kugira uburenganzira busesuye butuma bakomeza gukandamiza rubanda hatagize n’umwe ugira icyo ababaza.”

Muri politiki mpuzamahanga ntacyo ateganyiriza Afurika

Donald Trump ushobora kuba atazi ibya Politiki mpuzamahanga cyane, asa n’uwakoresha imitegekere y’igitugu.

Ni mu gihe mu itsinda rishinzwe kumutegurira ibikorwa byo kwiyamamaza nta mpuguke mu bya Politiki mpuzamahanga irimo, ndetse no mu bo hafi ye nta Munyamerika w’umwirabura ubamo.

Hari abavuga ko ku ngoma ye, Abirabura b’Abanyamerika bashobora kuzaba ari abanyabyaha, cyangwa se buri muyisilamu akaba ari icyihebe cyangwa akaba mu bakora ibikorwa by’iterabwoba.

Ibi biniyongeraho ko kuba mu byo yagaragaje ku bubanyi n’amahanga harimo guharanira inyungu za Amerika yifashishije ibihugu bikomeye n’imiryango Amerika ibamo nka NATO.

Ku bijyanye n’imikoranire ya Amerika na Afurika nta byinshi yifuza kubitangazaho, ndetse nyinshi muri gahunda ze zigamije guhagarika amwe mu masezerano igihugu cye gifitanye n’ibindi, nk’ay’imikoranire hagati y’ibihugu bihurira ku nyanja ya Pacifique, n’ay’ubucuruzi hagati y’ibihugu byo muri Amerika y’Amajyaruguru.

Ni mu gihe kandi ngo akijya ku butegetsi azahita azamura imisoro ku bicuruzwa biva hanze y’igihugu nk’u (Bushinwa) ikagera kuri 45%, na sosiyete ziva muri Amerika zikajya gukorera hanze zikazamurirwa imisoro ikabarirwa hagati ya 10% na 35%.

Trump natorwa azafunga Mugabe na Museveni

Mu mpera z’ Ukuboza 2015, ubwo Donald Trump yaganiraga na bamwe mu bahoze mu gisirikare cya Amerika yaburiye abayobozi bategekesha igitugu ko atinze gutorwa ngo ahite abamarira mu buroko.

Ati “ Ndashaka kubisubiriramo hano imbere y’intwari z’igihuhu ko ntazihanganira imiyoborere y’igitugu igaragara ku bayobozi b’ibihugu ku isi cyane cyane abakambwe babiri bayoboye Uganda na Zimbabwe. Mugabe na Museveni bagomba kumenya ko iminsi yabo ibaze kandi nzabafata mbajugunye mu buroko. Niba ubuyobozi bw’ahahise butarashoboye guhagarika abo banyagitugu, njye ubwanjye nzabyikorera.”

Ni mu gihe kandi yigeze no kugaragaza mu mwaka wa 2014 ko abaye ari Perezida abanya-Somalia yabahanagura ku ikarita y’Isi kubera intambara z’urudaca zihorayo.

Abakuru b’ibihugu bya Afurika bamuvugaho iki?

Nubwo yagiye yototera abakuru b’ibihugu bya Kenya, Afurika y’Epfo, Nigeria n’ibindi, abenshi ntibagize icyo babivugaho.

Nyuma y’uko avuze ko azafunga Mugabe na Museveni, Mugabe utajya aripfana yavuze ko Trump afitanye isano yo mu maraso ndetse ahuje imiterere na Adolf Hilter.

Yagize ati “ Adolf Hitler ni sekuru wa Donald Trump.”

Ibi byakurikiwe na Museveni wa Uganda wasubije Trump ati “sinigeze numva ibyo Trump yavuze, kandi ibyo yavuze ntibindeba. Ndakeka ko Trump afite ibyo agomba gukora muri Amerika, abantu barapfa baraswa. Nyamara nshobora kumugira inama z’uko yagarura amahoro muri Amerika.”

Yakomeje ati “ Nta bubasha afite bwo kuvuga kuri Uganda. Afite byinshi yakora muri Amerika. Niba mushobora kuvugana muzamubwire ibyo.”

Mu minsi mike ishize Museveni yaje kugaragaza impungenge z’uko Trump naramuka atorewe kuyobora Amerika bizagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu cye zirimo no guhagarikirwa ibicuruzwa bijyanwayo.

Mu kwezi gushize kandi ibinyamakuru byo muri Israel byise Museveni ‘Donald Trump’ wo muri Uganda, bivuga ko icyo batandukaniyeho ari uko Museveni amaze imyaka 30 ku buyobozi undi akaba akiri mu rugamba rwo guhatanira umwo mwanya.

Donald Trump yakunze kumvikana anenga imiyoborere y'abategetsi ba Afurika

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved