New York iri kwishyura asaga miliyoni $1 ku mutekano wa Donald Trump ku munsi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 23 Ugushyingo 2016 saa 04:43
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’Umujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko gucunga umutekano wa Donald Trump uheruka gutorerwa kuyobora icyo gihugu hamwe n’umuryango we, biri gutwara New York asaga miliyoni y’amadolari ku munsi.

Iki giciro kibarirwa umutekano we kandi ngo nta cyizere ko gishobora kugabanuka vuba nubwo azaba yatangiye gukorera muri White House.

CNN yatangaje ko bizaterwa n’uko Melania Trump n’umwana wabo Barron ufite imyaka 10 bazaguma mu rugo rwabo muri Trump Tower mu mujyi wa Manhattan, nibura kugeza mu mpera z’uyu mwaka w’amashuri.

Trump nubwo azatangira gukorera muri White House kuwa 20 Mutarama 2017, yavuze ko azajya abasura kenshi mu gihe bazaba batarimukira nabo muri White House.

Ibyobyose ngo byiyongeraho igiciro kigenda ku ba polisi bahawe kurinda abana bakuru ba Trump n’ababakomokaho bari kurindwa na Secret Service, nk’uko John Miller, umuyobozi wungirije ushinzwe iperereza no kurwanya iterabwoba muri Polisi ya New York (NYPD) yabitangarije WCBS kuri uyu wa Mbere.

Meya wa New York, Bill de Blasio, kuwa Gatanu we yabwiye itangazamakuru ati “Ikintu cya mbere cy’ingenzi hano ni umutekano n’ituze. Ibyo tubigomba Perezida watowe, umuryango we n’itsinda bari gukorana.’’

Uyu muyobozi yanatangaje ko bari guteganya kuganira na guverinoma ngo babe basubizwa amafaranga bari gukoresha.

Nubwo kurinda Perezida cyangwa uwatorewe kuba Perezida biharirwa Secret Service, izindi nzego z’umutekano mu mujyi zisigarana akazi katoroshye ko gutanga ubufasha bukomeye burimo kugenzura urujya n’uruza rw’abaturage, aho imihanda imwe n’imwe ihita ifungwa by’igihe gito.

Gusa kurinda Trump muri New York birahenze cyane, hanashingiwe ko ari umujyi utuwe cyane kandi munini.

De Blasio yakomeje agira ati "Byari bitarabaho ko Perezida wa Amerika atugenderera mu buryo nk’ubwo buhoraho. Ibiteganywa mu gihe kiri imbere ntabwo turabimenya, ariko tuzi ko muri iyi minsi 65 iri imbere [mbere y’uko atangira inshingano ze] azaba aza hano mu buryo buhoraho. NYPD irabyiteguye, Umujyi wa New York urabyiteguye, nta gushidikanya.’’

De Blasio yavuze ko umujyi wa New York wagiye usaba amafaranga y’inyongera ukoresha kandi ukayahabwa, cyane nk’iyo abakuru b’ibihugu bawugendereraga, ku buryo mu mwaka warangiye kuwa 30 Kamena,New York yakiriye miliyoni $26, ajya kungana na $500,000 ku cyumweru.

Umutekano wa Donald Trump ucunzwe ku buryo buhambaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza