Netanyahu yiyemeje komeka utundi duce twa Palestine kuri Israel

Yanditswe na Habimana James
Kuya 12 Nzeri 2019 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko ateganya kwigarurira agace ka Jordan Valley n’ibindi bice biherereye mu gace ka West Bank, mu gihe yaba yongeye gutorwa mu matora azaba tariki 17 Nzeri 2019.

Ibi byamaganwe n’igihugu cya Palestine, cyavuze ko bizasubiza inyuma inzira y’amahoro.

Umudipolomate muri Palestine, Saeb Erekat yavuze ko komeka utu duce kuri Israel bizaba ari ihererezo cy’inzira y’amahoro.

Igihugu cya Israel kigaruriye agace ka West Bank kabarizwa muri Palestine kuva mu 1967.

Netanyahu uyoboye ishyaka rya Likud akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora azaba ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.

Palestine ivuga ko agace ka West Bank kagomba kugaruka kuri icyo gihugu, Netanyahu we agashimangira ko Israel izakomeza kuguma mu duce twa Jordan Valley ku bw’impamvu z’umutekano wayo.

Ati “Mu gihe mwaba mubinyemereye baturage ba Israel ngo mbikore, ndababwira ko intego yanjye ari ugushyiraho izindi mbaraga nshya za Israel muri Jordan Valley ndetse no mu Majyaruguru y’inyanja ya Dead Sea.”

Netanyahu kandi yavuze ko azomeka Imidugudu yose y’Abayahudi iherereye muri West Bank kuri Israel, ariko ibi ngo bizategereza ko ubutegetsi bwa Amerika bubanza kubyemeza.

Ni muri gahunda y’amahoro yashyizweho na Perezida Trump hagati ya Israel na Palestine.

BBC yavuze ko ubwo Netanyahu yarimo kuvuga iri jambo mu gace ka Ashdod, abashinzwe umutekano bahise bahamuvana ajyanwa mu bwihisho, nyuma y’aho humvikanye ibyuma byagaragazaga ko hari ibisasu bigiye kuraswa biva mu Mujyi wa Gaza.

Muri ako kanya ibisasu bibiri byahise birasirwa mu kirere n’ubwirinzi bwa Israel.

Hagati aho minisitiri w’Intebe wa Palestine Mohammad Shtayyeh na we yatangaje ko ubutumwa bwa Netanyahu bubangamiye inzira y’amahoro.

Netanyahu yiyemeje komeka utundi duce twa Palestine kuri Israel
Ubwo Netanyahu yahungishwaga hamaze kumenyekana amakuru ko hagiye guterwa ibisasu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza