Netanyahu yijunditse u Burayi na New Israel Fund ko byabujije u Rwanda kwakira abimukira

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 3 Mata 2018 saa 12:41
Yasuwe :
3 4

U Rwanda rwongeye guhakana ko rwaba rwarigeze rugirana amasezerano na Israel yo kwakira abimukira yirukanye, ni nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, atangaje ko u Rwanda rwashyizweho igitutu rukisubiraho kuri gahunda yari amaze imyaka ibiri iganirwaho.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Israel yatangaje umwanzuro wo kujyana abimukira icumbikiye bagera ku bihumbi 42 mu bindi bihugu ku ngufu, ubyanze agafungwa.

Itangazamakuru ryo muri Israel ryavugaga ko icyo gihugu cyari cyemeye guha amadolari 5000 ku mwikura umwe igihugu kizemera kubakira, na we agahabwa impamba y’amadolari 3,500. Mu bihugu byavugwaga ko bazoherezwamo harimo u Rwanda na Uganda nubwo bitahwemye kubihakana.

Kuri uyu wa Mbere Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yanditse kuri Facebook ye ko yakuyeho icyemezo cyo kwirukana ku ngufu abimukira agahitamo kugirana amasezerano mashya n’Umuryango w’Abibumbye yo kubashakira ibindi bihugu bajyamo i Burayi abandi bagahabwa ubuhungiro.

Yatangaje ko muri ayo masezerano mashya abimukira 16,250 ari bo bazashakirwa ibindi bihugu by’i Burayi abandi nkabo bagahabwa ubuhungiro.

Netanyahu yasobanuye ko icyatumye agirana ibiganiro n’Umuryango w’Abibumbye ari uko u Rwanda rwisubiyeho ku biganiro bari bamaze imyaka ibiri bagirana.

Yagize ati “Mu myaka ibiri ishize nakoranaga n’u Rwanda ngo ruzakire abimukira bazirukanwa ku ngufu. Ubu nibwo buryo bwonyine bwemewe n’amategeko twari dufite bwo kwirukana abimukira ku ngufu nyuma y’uko ubundi buryo butashobokaga.”

Netanyahu yakomeje avuga ko icyatumye u Rwanda rwisubiraho ari igitutu rwashyizweho n’Umuryango witwa New Israel Fund, Umuryango utegamiye kuri Leta ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 1979, ukaba ugamije guharanira ubutabera n’uburinganire bw’abanya-Israel bose.

Yagize ati “Mu byumweru bishize bitewe n’igitutu cyashyizwe ku Rwanda na New Israel Fund ndetse n’abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Rwanda rwisubiyeho kuri ayo masezerano.”

Ni ku nshuro ya mbere umuyobozi muri Guverinoma ya Israel agize icyo atangaza ku byavugwaga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bizakira abimukira.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yabwiye ikigo cy’itangazamakuru cya Leta ya Israel ko ‘Nta masezerano yigeze abaho na Israel yaba ay’ibiganiro cyangwa ayanditse.’
Nduhungirehe kandi yanyomoje iby’uko u Rwanda rwaba rwarahatiwe gusubiza ko nta masezerano rwagiranye na Israel, avuga ko ibyo rwasubije ari ko biri.

Umuryango New Israel Fund wahakanye uruhare urwo ari rwo rwose mu cyemezo u Rwanda rwafashe cyo kwanga kwakira abimukira birukanywe na Israel. Abahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri Israel nabo basubije mu buryo bw’amacenga.

Netanyahu yavuze ko umugambi wo kohereza abimukira mu bihugu bya Afurika utagihari kuko ‘inzitizi z’amategeko na politiki’ zatumye iyo gahunda iburizwamo.

Urukiko rw’Ikirenga mu kwezi gushize rwamaganye icyemezo cyo kohereza abimukira muri Afurika. Bamwe mu bayobozi b’iki gihugu bavuga ko ibi bizatuma Israel iba Paradizo y’abimukira.

Israel iherutse guhagarika umugambi wo kwirukana abimukira bayihungiyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza