NASA mu myiteguro y’urugendo ruzatuma umugore wa mbere akandagira ku kwezi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 22 Gicurasi 2019 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’Ubumenyi bw’Isanzure, NASA, gikomeje gutegura urugendo rugana ku kwezi rwiswe Artémis, izina benshi bamenye mu mateka y’u Bugereki nk’Ikigirwamanakazi cy’Ukwezi.

Artémis yari mushiki wa Apollo, izina ryahawe urugendo ruheruka rw’Abanyamerika bageze ku Kwezi mu 1969.

Artémis ni urugendo rukomeje gufatwa nk’amateka kuko NASA yifuza ko ruzasiga umugore wa mbere akandagiye ku kwezi bitarenze umwaka wa 2024 ndetse umugabo na we agasubirayo.

Perezida Donald Trump aheruka gutangaza ko ashaka miliyari $1.6 mu mwaka utaha w’ingengo y’imari kugira ngo uru rugendo rwihutishwe, ku buryo Abanyamerika bazasubira ku kwezi bitarenze 2024. Ni ingengo y’imari yiyongera kuri miliyari $21 yari yamaze gusabira NASA.

Ku wa 13 Gicurasi 2019, Trump yanditse kuri Twitter ati “Ku buyobozi bwanjye turimo kuzahura NASA ngo yongere ibe ikigo gikomeye kandi tugiye gusubira ku Kwezi dukurikizeho Mars. Ndimo kuvugurura ingengo y’imari yanjye ngo hongerwemo miliyari $1.6 z’inyongera ku buryo tuzasubira mu isanzure mu buryo bukomeye.”

Aho harimo miliyoni $651 zo kwihutisha kubaka utumodoka NASA imaze igihe ikoraho; rocket yiswe ‘Space Launch System, SLS’ izarasa icyogajuru kizavana ku Isi abazajya muri ubwo butumwa no kubaka uburyo buzabafasha kugenda ku Kwezi.

NASA kandi iri mu mushinga wo kubaka icyicaro kizashyirwamo ibikorwa byayo hafi y’Ukwezi yise Gateway, cyajya gifasha abahanga mu mirimo yabo mbere yo kujya hafi aho ku Kwezi.

Iki kigo cy’Abanyamerika kiri muri gahunda yo gufatanya n’ibigo bikomeye mu bijyanye n’isanzure n’ibigendajuru, kugira ngo byunganirane mu bumenyi bityo urugendo rugana ku Kwezi ruzabe vuba kandi neza.

Umujyanama wihariye w’Umuyobozi ushinzwe ubu butumwa bwo kujya ku Kwezi no kuri Mars, Mark Sirangelo, yabwiye abanyamakuru ko atari urugendo bazifasha nka NASA bonyine.

Ati “Tugiye kureba uburyo butandukanye twakoranamo n’abafatanyabikorwa bacu mu bucuruzi, dukorane n’abafatanyabikorwa bacu mpuzamahanga na kaminuza zacu.”

Ibigo bikomeye byagaragaje ubushake bwo gufasha muri uru rugendo birimo Lockheed Martin na Blue Origin cya Jeff Bezos ndetse byamaze kugaragaza uruhare bishobora kugira mu gutuma NASA isubira ku kwezi mu gihe cya vuba.

NASA ntiratangaza umwanzuro wa nyuma, gusa bishoboka ko amasoko ashobora gutangwa bitarenze Nzeri cyangwa Ukwakira 2019.

Bivugwa ko ibigo 11 bihabwa amahirwe kurusha ibindi ndetse ko bishobora kuzagira uruhare rwa 20% mu ngengo y’imari yose izakoreshwa, ku buryo ubwo bufatanye bwazatuma amafaranga ya leta azakoreshwa agabanyuka.

Ibindi bigo bihabwa amahirwe ni Boeing, SpaceX, Aerojet Rocketdyne, Dynetics, Masten Space Systems, Northrop Grumman Innovation Systems, OrbitBeyone, Sierra Nevada Corporation n’ibindi.

NASA yongereye imbaraga mu rugendo rushobora gutuma umugore wa mbere akandagira ku Kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza