Abasirikare bavuze ko bafashe abayobozi bakuru mu cyo bise kwihorera ku babahemukiye bakiba amatora. Ubuyobozi bwahawe umukuru w’igisirikare Min Aung Hlaing.
Iki gihugu cyari kimaze iminsi kirangwamo ibibazo bya politiki byatewe ahanini n’uko abasirikare badashaka ubuyobozi bw’abasivili burangajwe imbere n’ishyaka riharanira demokarasi ryitwa National League for Democracy (NLD), riyobowe na Minisitiri w’Intebe Aung San Suu Kyi.
Iri shyaka ryatsinze amatora mu Ugushyingo umwaka ushize, birakaza abasirikare cyane, bavuga ko bibwe mu matora y’abadepite ku buryo byari byitezwe ko bashobora gukora ‘Coup d’état’.
Ifatwa ry’aba bayobozi ryanemejwe n’Umuvugizi w’iri shyaka, NLD, Myo Nyunt, aho yagize ati “Minisitiri w’Intebe, Aung San Suu Kyi, n’abandi bayobozi bakuru bafashwe bugwate muri Naypyidaw (Umurwa Mukuru wa Myanmar). Igisirikare kirasa nk’aho ari cyo kiyoboye umujyi ubu ngubu.”
Kugeza ubu muri icyo gihugu, radio na televiziyo ntiziri gukora kubera ibibazo bya internet.
NLD yatsinze amatora ku majwi 83%, mu gihe ishyaka rya gisirikare ryo ryatsindiye imyanya 33 muri 476.
Igisirikare cyatanze ikirego muri komisiyo ishinzwe amatora ko habaye kwibwa amajwi, ariko iyi komisiyo igitesha agaciro, ivuga ko kuba harabayemo amakosa mu kwandika amazina ku rutonde rw’abatoye bidahagije ngo bemeze ko amatora yibwe.
Minisitiri w’Intebe wafashwe, yafatwaga nk’intwari muri iki gihugu kuko yagikuye mu maboko y’abasirikare mu 2015, bari bamaze imyaka 50 ari bo bayoboye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!