00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musk yakurikije inama z’abamukurikira kuri Twitter agurisha 10% by’imigabane ya Tesla

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 11 Ugushyingo 2021 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Elon Musk nyiri Tesla yatangaje ko agiye kugurisha imigabane ifite agaciro ka miliyari 5$ ya sosiyete ye ikora imodoka zikoresha amashanyarazi.

Uyu mwanzuro yawufashe nyuma y’aho mu minsi ishize yanditse kuri Twitter abaza abantu miliyoni 63 bamukurikira niba bumva ko yagurisha 10% by’imigabane ye muri Tesla.

Umubare munini wahise utangaza ko ushyigikiye icyo gitekerezo. Tesla ni yo sosiyete ya mbere ku Isi ikora imodoka ifite agaciro kari hejuru aho imigabane yayo ibarirwa miliyari zirenga 1000 z’amadolari.

Ni ubwa mbere kuva mu 2016 Musk agurishije imigabane ya Sosiyete ye kuko ubuheruka nabwo yayigurishije ashaka kwishyura imisoro ku nyungu ya miliyoni zigera kuri 600$.

N’ubu amafaranga azava muri iyo migabane azayifashisha mu kwishyura imisoro.

Musk ni we mukire wa mbere ku Isi kugeza ubu, umutungo we ubarirwa muri miliyari 280$.

Elon Musk yemeye kugurisha imigabane ingana na 10% ye muri Tesla nyuma yo kubigirwamo inama n'abakurikira Twitter

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .